Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Umuturage Agiye KWICWA N’Inzara Ubuyobozi Burebera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke: Umuturage Agiye KWICWA N’Inzara Ubuyobozi Burebera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2022 4:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Muduguru wa Nyagacaca, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke haravugwa amakuru y’umugabo bigaragara ko akuze ariko ugiye kwicwa n’inzara kandi abayobozi n’abaturanyi be babizi.

Uyu mugabo yitwa Nasson Bagirishya.

Yabwiye itangazamakuru ko iyo agize amahirwe( nayo adakunze kuboneka kenshi), abona icyo kurya gito kandi nabwo rimwe ku munsi.

Yabwiye bagenzi bacu bo kuri Realrwanda.com ko hagize uwasoma ibye akumva yagira umutima wo gutabara, yamufasha kugira ngo atazashiramo umwuka azize kubura icyo arya kandi hari Abanyarwanda basangiye igihugu kandi bafite umutima wo gufasha.

Arifuza uwamufasha gusunika iminsi kuko ngo ubuzima bwe buri mu marembera.

Abaturanyi be barimo uwitwa Marcel Higiro bavuga ko Bagirishya ari mu buzima bubi kuko yibana mu nzu wenyine.

Ati: “ Twibaza uko ikibazo cya Nasson cyakemuka bikatuyobera, natwe ubwacu nta bushobozi twabona bwo kumwitaho.Tugasaba inzego za Leta iza matorero ko bagoboka uyu mugabo dore ko bavuga ko Imana yigaragariza muri bene bariya badafite kivugira.”

Atuye mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke

Afite impungenge ko uriya mugabo ashobora kuziyahura kubera ko ubuzima bwamubihiye.

Undi witwa  Marguerite Uzabakiriho nawe aturanye na Nasson.

Asaba abantu bakunda Imana ko bagombye gufasha uriya musaza kuko nawe ari ikiremwa cy’Imana.

Ati: “ Gusenga kwa mbere ari ugufasha abatishoboye, indembe n’abari mu bibazo bikomeye.”

Avuga ko iyo Bagirishya abonye umwumbati munini, ari wo ashunaho kugira ngo igifu kidasya ubusa.

Bagenzi bacu banditse iyi nkuru bavuga ko babajije Umukuru w’Umudugudu wa Nyagacaca icyo bateganyiriza uriya mugabo avuga ko ntacyo yavuga atabiherewe uburenganzira na Gitifu w’Akagari.

Ngo na Gitifu bamuhamagaye yumvise ko ari abanyamakuru ahita akupa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Mukamasabo Appolonie ntiyitabye telefoni ya bagenzi bacu ndetse n’ubutumwa bugufi bamwoherereje ntiyabusubije.

TAGGED:featuredInzaraKirimbiNyamashekeUmuturageUmuturage Kilimbi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abadepite B’Amerika Bongeye Kurakaza u Bushinwa Basura Taiwan
Next Article Rwanda: Bize Bavunika Barangije Amasomo Basanga Imyanya Y’Akazi Yaruzuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?