Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Yishe Umugore We Utwite
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamasheke: Yishe Umugore We Utwite

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2024 12:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Cyato, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato muri Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo uvugwaho kwica umugore we wari utwite amuteye imigeri.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru nibwo byabaye  mu masaha ashyira igicuku, ni ukuvuga saa saba z’ijoro.

Jean Paul Harindintwari uyobora uyu murenge yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yari avuye mu kabari yasinze.

Ati: “ Ayo makuru niyo. Byabaye saa saba z’ijoro umugabo yari avuye mu kabari yasinze, umugore yari afite inda y’amezi arindwi. Uwo mugabo yitwa Antoine Ndayambaje w’imyaka 36 n’aho umugore yitwaga Clémentine Nsengimana we akaba  yari afite imyaka 42 y’amavuko”.

Uyu muyobozi avuga ko ubugenzacyaha bwahageze ngo butangire iperereza.

Byabereye mu Karere ka Nyamasheke

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yakomeje avuga ko nubwo icyateye aya makimbirane yagejeje ku rupfu kitaramenyekana, rimwe na rimwe uyu muryango ngo wagaragazaga amakimbirane.

Yasabye abatuye Umurenge wa Cyato kujya bagaragariza ubuyobozi ibibazo biri mu muryango

Ati: “Rimwe na rimwe bagaragazaga amakimbirane ariko  mu mibanire n’abaturanyi nta kibazo cyari gihari. Abaturage turabasaba kwirinda ubusinzi n’abafite amakimbiranye kujya bayagaragaza nk’ubuyobozi tukabafasha kuyakemura”.

Uyu muryango wari ugizwe n’abantu umunani barimo abana batandatu,umugabo n’umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza RIB rukaba rwahageze ruri gukora iperereza ku cyateye ubu bugizi bwa nabi

TAGGED:IndaNyamashekeUmugoreUtwite
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi i Paris Kuganira Ku Rwanda Na M23
Next Article U Rwanda Rugiye Kungukira Kuri Miliyoni $100 Zo Kuzahura Ubuhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?