Nyamasheke: Yishe Umugore We Utwite

Mu Mudugudu wa Cyato, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato muri Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo uvugwaho kwica umugore we wari utwite amuteye imigeri.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru nibwo byabaye  mu masaha ashyira igicuku, ni ukuvuga saa saba z’ijoro.

Jean Paul Harindintwari uyobora uyu murenge yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yari avuye mu kabari yasinze.

Ati: “ Ayo makuru niyo. Byabaye saa saba z’ijoro umugabo yari avuye mu kabari yasinze, umugore yari afite inda y’amezi arindwi. Uwo mugabo yitwa Antoine Ndayambaje w’imyaka 36 n’aho umugore yitwaga Clémentine Nsengimana we akaba  yari afite imyaka 42 y’amavuko”.

- Advertisement -

Uyu muyobozi avuga ko ubugenzacyaha bwahageze ngo butangire iperereza.

Byabereye mu Karere ka Nyamasheke

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yakomeje avuga ko nubwo icyateye aya makimbirane yagejeje ku rupfu kitaramenyekana, rimwe na rimwe uyu muryango ngo wagaragazaga amakimbirane.

Yasabye abatuye Umurenge wa Cyato kujya bagaragariza ubuyobozi ibibazo biri mu muryango

Ati: “Rimwe na rimwe bagaragazaga amakimbirane ariko  mu mibanire n’abaturanyi nta kibazo cyari gihari. Abaturage turabasaba kwirinda ubusinzi n’abafite amakimbiranye kujya bayagaragaza nk’ubuyobozi tukabafasha kuyakemura”.

Uyu muryango wari ugizwe n’abantu umunani barimo abana batandatu,umugabo n’umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza RIB rukaba rwahageze ruri gukora iperereza ku cyateye ubu bugizi bwa nabi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version