Nyanza: Abanyerondo Babiri Bishwe N’Ikamyo

Ikamyo ya  HOWO yaraye  yishe abantu batandukanye barimo abanyerondo babiri na shoferi bose bakaba bari bagiye kugama imvura yari irimo igwa i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoyanya A mu Kagari ka Kavumu Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Shoferi yitwaga Nkurikiyimfura Emmanuel w’imyaka 28, abanyerondo bapfuye bo ni Ndayisenga Eraste w’imyaka 42 na Nshimiyimana  Jean de Dieu w’imyaka 40.

Abageze bwa mbere aho impanuka yabereye bavuga ko imodoka yaje isanga abanyerondo ku giti bari bugamyeho ibagongana n’icyo giti babiri bahita bapfa ariko undi bari kumwe we abasha kwiruka ntiyagira icyo aba.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yabwiye bagenzi ba UMUSEKE ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi.

- Advertisement -

Kigingi nawe yakomeretse ajyanwa kuvurirwa Kwa muganga i Nyanza.

SP Emmanuel Kayigi asaba abashoferi kwirinda gukorera ku jisho ngo baracunganwa na camera cyangwa abapolisi ngo niba batababonye hafi aho ku muhanda bitume bavuduka.

Umuvuduko munini niwo wateye iyo mpanuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version