Uwitwa Bihirabamwe Yibye $9000 Ntibyamuhira

Ubugenzacyaha bwafashe abagabo babiri bafitanye isano bakurikiranyweho ubujura n’ubufatanyacyaha mu kwiba $9,500. Abo ni Bihirabake Jerôme na Mbonigaba Jean Bosco.

Umugore wibwe yabwiye itangazamakuru ko yakoze ikosa ryo kwizera umukozi we, aza kumwiba.

Ubugenzacyaha bwaraperereje buza gufata abo bantu bamaze gukoreshamo arenga $1000, asigaye burayagaruza.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko uwibwe yagize amakenga meza yihutira kujya gutanga ikirego, agasaba n’abandi kubigenza batyo kuko bifasha mu gutuma ibyibwe bigaruzwa vuba.

- Advertisement -

Murangira avuga ko ubwo bagezwagaho icyo kirego, bihutiye kugikurikirana, umwe muri abo bantu aza gufatwa.

Uwafashwe yabwiye mugenzi we ati: “So ntakwanga akwita nabi, burya koko bihirabamwe , dore ndafashwe!”

Nibwo abagenzacyaha bagiye basanga yaratabye ayo madolari barayafata barayegeranya baza no gusanga hari amafaranga y’u Rwanda yari yayavunjishijemo nayo barayafata bayasubiza nyira yo.

Abafashwe beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu

Nyuma yo kuyahabwa, uwari wayibye yashimye ubugenzacyaha bwamutabaye bumugaruriza imari, hakiri kare.

Icyakora agira inama abandi bakire bafite abo bakoresha kujya baba maso, bakirinda kwizera abakozi babo.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira nawe agira abantu inama yo kwirinda gutwara amafaranga mu ntoki ahubwo bakayashyira ku ikoranabuhanga no muri za Banki.

Yasubijwe amafaranga ye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version