Abaturage bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza bafashe umusore bemezaga ko ari umujura w’ihene baramukubita arapfa.
Babwiye bagenzi bacu ba Radio/TV1 ko bamukubise kubera ko n’ubundi ngo iyo ageze kuri Station ya RIB imurekura.
Bemeza ko bazajya bihanira abo bajura kuko n’ubundi barekurwa iyo bageze mu bugenzacyaha.
Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B.Murangira we avuga ko kwihanira bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda.
Mu kiganiro gito yahaye Taarifa, Dr. Murangira yavuze ko nta muturage ukwiye kugira icyo ari cyo cyose yitwaza ngo yihanire.
Ati: “ Nta muturage wemerewe kwihanira kandi nta mpamvu n’imwe yangwo ibe yemewe ko runaka yakwihanira.”
Mu murenge wa Kigoma @NyanzaDistrict umusore ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho agiye kwiba ihene abaturage baramukubita kugeza apfuye. Abaturage bavuga ko kuba bafata abajura babajyana kuri RIB ikabarekura biri mu bituma bihanira. pic.twitter.com/aFKHjcpRnH
— TV1 Rwanda (@TV1Rwanda) January 9, 2024
Abajijwe impamvu zimwe zituma abantu runaka barekurwa, Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko hari ubwo bafata umuntu bamugenzura bagasanga nta bimenyetso bifatika baheraho bamufunga.
Indi mpamvu ngo ni uko hari ubwo uwafashwe akekwaho icyaha runaka( cyoroheje) ashobora kwemera ko kwishyura iby’abandi yangije, akiyemeza guhinduka bityo akarekurwa.
Uko bimeze kose, Ubugenzacyaha buvuga ko kwihanira ari ikibazo kubera ko mu kubikora hari ubwo ukubiswe bimuviramo urupfu, ubumuga cyangwa agakomereka bikomeye.
Icyo gihe uwabikoze arabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
Iyo niyo mpamvu RIB ibuza Abanyarwanda kwihorera.
Ifoto@TV1 Rwanda