Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Bishe Uwo Bitaga Umujura, RIB Iti:’ Mureke Kwihanira’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Nyanza: Bishe Uwo Bitaga Umujura, RIB Iti:’ Mureke Kwihanira’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2024 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Thierry B. Murangira
SHARE

Abaturage bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza bafashe umusore bemezaga ko ari umujura w’ihene baramukubita arapfa.

Babwiye bagenzi bacu ba Radio/TV1 ko bamukubise kubera ko n’ubundi ngo iyo ageze kuri Station ya RIB imurekura.

Bemeza ko bazajya bihanira abo bajura kuko n’ubundi barekurwa iyo bageze mu bugenzacyaha.

Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B.Murangira we avuga ko kwihanira bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro gito yahaye Taarifa, Dr. Murangira yavuze ko nta muturage ukwiye kugira icyo ari cyo cyose yitwaza ngo yihanire.

Ati: “ Nta muturage wemerewe kwihanira kandi nta mpamvu n’imwe yangwo ibe yemewe ko runaka yakwihanira.”

Mu murenge wa Kigoma @NyanzaDistrict umusore ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho agiye kwiba ihene abaturage baramukubita kugeza apfuye. Abaturage bavuga ko kuba bafata abajura babajyana kuri RIB ikabarekura biri mu bituma bihanira. pic.twitter.com/aFKHjcpRnH

— TV1 Rwanda (@TV1Rwanda) January 9, 2024

Abajijwe impamvu zimwe zituma abantu runaka barekurwa, Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko hari ubwo bafata umuntu bamugenzura bagasanga nta bimenyetso bifatika baheraho bamufunga.

Indi mpamvu ngo ni uko hari ubwo uwafashwe akekwaho icyaha runaka( cyoroheje) ashobora kwemera ko kwishyura iby’abandi yangije, akiyemeza guhinduka bityo akarekurwa.

Uko bimeze kose, Ubugenzacyaha buvuga ko kwihanira ari ikibazo kubera ko mu kubikora hari ubwo ukubiswe bimuviramo urupfu, ubumuga cyangwa agakomereka bikomeye.

Icyo gihe uwabikoze arabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

Iyo niyo mpamvu RIB ibuza Abanyarwanda kwihorera.

Mu Murenge wa Kigoma niho iki cyaha cyabereye

Ifoto@TV1 Rwanda

TAGGED:featuredMurangiraNyanzaUmujuraUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisikazi Bari Guhugurwa Ku By’Ubutumwa Bw’Amahoro Bazoherezwamo
Next Article Umunyamakuru Yiyanditseho Inkuru Imukoraho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?