Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Ibendera Ryari Ku Kagari Ryibwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyanza: Ibendera Ryari Ku Kagari Ryibwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 April 2024 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamure  mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza( ni ahitwa mu Mayaga) bashobewe nyuma kubazwa iby’ibendera ry’igihugu ryari rimanitswe ku Biro by’aka Kagari ryibwe.

Kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nta muntu wari wamenye aho iki kirango cy’igihugu giherereye.

Abaturage, inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano bose  bamaze iminsi itatu barishakishiriza henshi ariko riranga rirabura.

Iri bendera ryabaga ku Biro by’Akagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira

Kuva iby’uko iryo bendera ryabuze byamenyekana, buri munsi ku Kagari haba hari inama n’abaturage ngo uwagira amakuru uko yaba angana kose ku ibura ry’iri bendera abe yayasangiza abandi rishakishwe.

Abahaturiye babwiye itangazamakuru ko bazindutse kare mu cyare batungurwa n’amakuru y’uko ibendera ritakiri ku Kagari!

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’aka Kagari bwamenyeshejwe ko iryo bendera ryibwe mu ijoro saa tanu bubibwiwe n’irondo ry’umwuga rikorera muri ako gace.

Mu gukusanya amakuru, abaturage bakomoza ku ngingo y’uko abibwe iryo bendera ari abo mu Mudugudu wa Kanyundo wo muri ako Kagari ka Nyamure.

Abo baturage bavuga ko gukeka ko iri bendera ryibiwe muri uwo Mudugudu babishingira ku ngingo y’uko abayobozi bawo batumvikana.

Abaturage bari kuganira n’ubuyobozi

Umukuru wawo ntiyumvikana  n’ushinzwe  umutekano bityo bikaba bishoboka ko hari umwe muri bo waba waburishije iryo bendera agamije ‘gushyirishamo’ undi.

Hagati aho amakuru atangwa na bagenzi bacu ba UMUSEKE avuga ko bishoboka ko hari umwe mu bo mu irondo ry’umwuga waba wafunzwe.

TAGGED:AbaturageAkagarifeaturedIbenderaIrondoKwibwaNyanzaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwoba Bw’Igitero Cya Iran Kuri Israel Bukomeje Kwiyongera
Next Article Gaby Kamanzi Avuga ko Imana Izakomeza Kurinda U Rwanda Kuko Irukunda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?