Mu rwego rwo kurata ubwiza bw’inyambo, mu minsi mike iri imbere mu Rwanda hazatangizwa iserukiramuco rizazitindaho.
Baryise Inyambo Parade Festival.
Biri no mu rwego rwo gukomeza kuzimenyekanisha mu Banyarwanda no mu banyamahanga bakunda umuco nyarwanda.
Rizatangira ku taliki 22 kugeza taliki 24, Werurwe, 2024, rukazakorerwamo byinshi birimo imurikwa ry’inyambo ndetse n’ibikorerwa mu Karere ka Nyanza gafatwa nk’igicumbi cy’amateka n’umuco by’Abanyarwanda.
Taliki 22, Werurwe, 2024 hazasurwa ahantu ndangamurage hatandukanye ho muri Nyanza, uwo munsi urangizwe n’igitaramo cy’indirimbo n’imbyino gakondo nyarwanda.
Kizabera mu ngoro y’umwami iri i Nyanza, kizibanda k’ukuvuga amazina y’inka, amahamba n’ibindi.
Ku munsi wa kabiri w’iri Serukiramuco hazaba akarasisi k’inyambo zatorejwe mu Rukari, ukazitabirwa nk’inyambo 100 zaturutse hirya no hino mu Rwanda.
Muri iri serukiramuco, hazamurikwa ibitandukanye ku nyambo birimo amabara, uburambe, ubwiza bw’amahembe n’ibindi.
Mu nyambo zizamurikwa, harimo ifite imyaka 25 y’amavuko ikagira imbyaro 19.