Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: RIB Yafashe Uwo Ikekaho Kwicira Umuntu Muri Karongi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: RIB Yafashe Uwo Ikekaho Kwicira Umuntu Muri Karongi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2024 6:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyanza hafatiwe umugabo w’imyaka 38 y’amavuko wari umaze hafi amezi ane avuye mu Karere ka Karongi aho bivugwa ko yiciye umuntu, icyo cyaha akaba avugwaho kugikorera mu Murenge wa Murundi.

Ubuyobozi bwo mu Murenge wa Busoro aho yafatiwe, buvuga ko yishe umugabo wiwa Gérald Usabyuwera wabaga mu  Mudugudu wa Ruhungamiyaga, Akagari ka Kareba mu Murenge wa Murundi muri Karongi.

Ni icyaha bivugwa ko yakoze muri Werurwe uyu mwaka ahita atorokera muri Nyanza, mu Mudugudu wa Bweramana, Akagari ka Masangano mu Murenge wa Busoro.

Undi bivugwa ko bafatanyije ubwo bwicanyi akaza gufatwa ni Jean Marie Vianney, ubu ufungiye i Karongi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Jean Baptiste Habineza, yahamirije bagenzi bacu ba UMUSEKE ifatwa ry’uwo mugabo.

Yagize ati: “Yari amaze igihe ashakishwa none yarafashwe  biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bafatanyije gukora icyaha ufungiye i Karongi”.

Ubuyobozi bwo mu Kagari bivugwa ko ukekwa yakoreyemo icyaha buvuga ko uwishwe yishwe atezwe igico mu gicuku saa munani.

Gitifu Evariste wo muri aka Kagari avuga ko abaturage bamubwiye ko bagiye kumva bumva umuntu aratatse.

Ati: “Ntitwamenye aho yaturutse gusa bajya kumwica nyakwigendera yaratatse cyane avuga ko bamwishe, abantu baratabaye basanga  abamwishe birutse bagiye”.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko bikekwa  ko abamwishe bari babanje kunoza uwo mugambi bagiranye n’umuntu bivugwa ko nyakwigendera yari afitanye nawe urubanza mu rukiko.

Nyakwigendera  uyu yari afite imyaka 32 y’amavuko.

Uwafatiwe i Nyanza yahise ajyanwa kuba afungiwe kuri station ya RIB yo ku Murenge wa  Busasamana, akazajyanwa i Karongi mbere y’uko agezwa mu rukiko rw’aho icyaha cyakorewe ni ukuvuga muri aka Karere.

TAGGED:KarongiNyanzaUbwicanyiUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yibukije Urubyiruko Ko Ari Rwo Rushinzwe Kugira u Rwanda Ikirenga
Next Article Rwanda: Abana Batsinzwe Mu Mashuri Abanza Bashyiriweho Amahugurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?