Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Sankara Yagaragaye Mu Ruhame Yagiye Kwibuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyanza: Sankara Yagaragaye Mu Ruhame Yagiye Kwibuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 June 2023 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye  yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho avuka mu Murenge wa Rwabicuma muri Nyanza.

Nyuma y’aho arekuriwe, hari amakuru yavugaga ko yajyanywe i Mutobo gutozanywa n’abo bari barekuranywe.

Bidatinze, aya makuru yaje kuvuguruzwa n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare cyangwa abahoze mu ngabo z’u Rwanda witwa Valérie Nyirahabineza.

Kuva icyo gihe abantu bibajije aho Sankara yaba aherereye, ariko nawe ntaho yigeze abitangariza ngo akure abantu mu rujijo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubwo yazaga kwibuka abe, nibwo abantu bavuye mu rujijo kuko bamwiboneye imbonankubone.

Umwe mubitabiriye umuhango wo kwibuka wabereye i Rwabicuma, yavuze ko Sankara yari muri kiriya gikorwa bitewe n’uko imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro bafitanye nawe isano ya hafi nawe.

Ati: “Abimuye imibiri y’ababo mu Mudugudu wa Karehe, mu Kagari ka Gacu hari gushakwa imibiri Sankara ubwe yarahari”.

Mu mibiri yaraye ishyinguwe mu cyubahiro, harimo n’iyo mu muryango we.

Nsabimana Callixte alias Sankara yamenyekanye cyane ubwo yari hanze y’igihugu mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

- Advertisement -

Yabaye Umuvugizi w’amashyaka yavugaga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umusore ukuze yaje gufatirwa hanze y’igihugu azanwa mu Rwanda agezwa imbere y’ubutabera akatirwa n’Inkiko.

Perezida Paul Kagame yaje kumubabarira we n’abandi bari muri dosiye imwe barimo Paul Rusesabagina.

Hari amakuru avuga ko Sankara atuye i Kigali.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKagameKwibulkaNyanzaRwabicumaSankara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Gukina Na Brazil Mu Marushanwa Y’Abana
Next Article Umuhungu Wa P.Diddy Yatawe Muri Yombi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?