Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho avuka mu Murenge wa Rwabicuma muri Nyanza.
Nyuma y’aho arekuriwe, hari amakuru yavugaga ko yajyanywe i Mutobo gutozanywa n’abo bari barekuranywe.
Bidatinze, aya makuru yaje kuvuguruzwa n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare cyangwa abahoze mu ngabo z’u Rwanda witwa Valérie Nyirahabineza.
Kuva icyo gihe abantu bibajije aho Sankara yaba aherereye, ariko nawe ntaho yigeze abitangariza ngo akure abantu mu rujijo.
Ubwo yazaga kwibuka abe, nibwo abantu bavuye mu rujijo kuko bamwiboneye imbonankubone.
Umwe mubitabiriye umuhango wo kwibuka wabereye i Rwabicuma, yavuze ko Sankara yari muri kiriya gikorwa bitewe n’uko imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro bafitanye nawe isano ya hafi nawe.
Ati: “Abimuye imibiri y’ababo mu Mudugudu wa Karehe, mu Kagari ka Gacu hari gushakwa imibiri Sankara ubwe yarahari”.
Mu mibiri yaraye ishyinguwe mu cyubahiro, harimo n’iyo mu muryango we.
Nsabimana Callixte alias Sankara yamenyekanye cyane ubwo yari hanze y’igihugu mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Yabaye Umuvugizi w’amashyaka yavugaga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Umusore ukuze yaje gufatirwa hanze y’igihugu azanwa mu Rwanda agezwa imbere y’ubutabera akatirwa n’Inkiko.
Perezida Paul Kagame yaje kumubabarira we n’abandi bari muri dosiye imwe barimo Paul Rusesabagina.
Hari amakuru avuga ko Sankara atuye i Kigali.