Abagenzacyaha bo mu Karere ka Nyanza bari mu iperereza ku cyaha cy’ubwicanyi bivugwa ko bwakorewe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.
Televiziyo yitwa BTN ( Better Television Network) yatangarije kuri Twitter ko uwabikoze yitwa Issa Ngendahimana, akaba akurikiranyweho gutema umugore we, umwana we ndetse n’inka yabo.
Amakuru dufite ni uko buriya bugizi bwa nabi bwakozwe mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kabiri taliki 17, Gicurasi.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda ibyaha ariko aho byakozwe bikamenyekana, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumaze igihe rukangurira abanyeshuri by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange kumenya ibyaha no kubyirinda.
Ni ubukangurambaga bumaze igihe bukorerwa hirya no hino mu Rwanda mu bigo by’amashuri no mu nteko z’abaturage.
Intego y’Urwego rw’ubugenzacaha ni uguhugura abaturage kugira ngo bamenye uko ibyaha bikorwa, hatagamijwe ko bazabikora ahubwo ari ukugira ngo babyirinde kandi nibabona runaka uri cyangwa ushaka kubikora bazabibwire abashinzwe akomwe imbere.
Ubukangurambaga uru rwego ruri gukorera mu Karere ka Musanze, bwabereye mu Kigo cy’amashuri cya Sunrise High School
Ariko bwakorewe n’ahandi.
Gasabo, Gatsibo, Nyagatare, Kirehe,… Uko Uturere Turutanwa Mu Byaha