Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 August 2025 11:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza haravugwa umugore wafunzwe na Polisi imukurikiranyeho kwica umugabo we.

Bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana.

Bukeye bw’aho haje kuboneka umurambo w’uwo mugabo, ubwo bushyamirane buza kuvamo urwo rupfu.

Icyakora biracyakorwaho iperereza.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu Kagari ka Katarara mu Mudugudu wa Nkombe.

Uwo ni uw’umugabo witwa murambo w’umugabo witwa Ndayishimiye Elie w’imyaka 25 bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Florence w’imyaka 21 ukomoka mu Mudugudu wa Kabuga, mu Kagari ka Kabumbwe mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

Bari bamaranye hafi inyaka ibiri kuko babanye guhera mu Ugushyingo, 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan ati: “Ku makuru twahawe bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye kugucana inyuma”.

Bikekwa ko intandaro y’uru rupfu yaturutse ku makimbirane.

Nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’umusore witwa Ndayisenga w’imyaka 21 ahagana i saa munani z’ijoro, nyuma umugabo ngo amuturuka inyuma aramukubita, batangira kurwana.

Nyuma ukekwa yagiye gukomangira umuturanyi we amubwira ko arwanye n’umugabo we ngo amuherekeze bajyane kwa mutekano kumurega, undi aramubwira ngo nareke bazajye yo mu gitondo.

Uwo mugore yahise yigendera hashize akanya aragaruka amubwira ko umugabo we aryamye mu muhanda, maze uwo muturanyi bituma ajya kureba asanga koko ari ho aryamye bigaragara ko yapfuye ahita ahamagara abaturanyi na bene wabo.

Umugore yahise acikira iwabo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara inzego z’umutekano zijya kumufata, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo.

Polisi isaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi n’abayagiranye ntibakwiye kujya barwana ahubwo bazajya bagana abayobozi bakabunga.

TAGGED:featuredNyanzaUmugaboUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga
Next Article Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?