Mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza haravugwa umugore wafunzwe na Polisi imukurikiranyeho kwica umugabo we.
Bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana.
Bukeye bw’aho haje kuboneka umurambo w’uwo mugabo, ubwo bushyamirane buza kuvamo urwo rupfu.
Icyakora biracyakorwaho iperereza.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu Kagari ka Katarara mu Mudugudu wa Nkombe.
Uwo ni uw’umugabo witwa murambo w’umugabo witwa Ndayishimiye Elie w’imyaka 25 bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Florence w’imyaka 21 ukomoka mu Mudugudu wa Kabuga, mu Kagari ka Kabumbwe mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.
Bari bamaranye hafi inyaka ibiri kuko babanye guhera mu Ugushyingo, 2023.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan ati: “Ku makuru twahawe bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye kugucana inyuma”.
Bikekwa ko intandaro y’uru rupfu yaturutse ku makimbirane.
Nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’umusore witwa Ndayisenga w’imyaka 21 ahagana i saa munani z’ijoro, nyuma umugabo ngo amuturuka inyuma aramukubita, batangira kurwana.
Nyuma ukekwa yagiye gukomangira umuturanyi we amubwira ko arwanye n’umugabo we ngo amuherekeze bajyane kwa mutekano kumurega, undi aramubwira ngo nareke bazajye yo mu gitondo.
Uwo mugore yahise yigendera hashize akanya aragaruka amubwira ko umugabo we aryamye mu muhanda, maze uwo muturanyi bituma ajya kureba asanga koko ari ho aryamye bigaragara ko yapfuye ahita ahamagara abaturanyi na bene wabo.
Umugore yahise acikira iwabo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara inzego z’umutekano zijya kumufata, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo.
Polisi isaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi n’abayagiranye ntibakwiye kujya barwana ahubwo bazajya bagana abayobozi bakabunga.