Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Umukobwa Yatemye Muka Se, Se Nawe Aramutema
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Umukobwa Yatemye Muka Se, Se Nawe Aramutema

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2025 8:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiro by'Akarere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda
SHARE

Nyuma y’uko umukobwa witwa Vestine Nyiransengimana yatemye Muka Se nyuma yo gutongana bahuriye aho ihene yabo yari iziritse, Se wa Nyirasengimana nawe yaje atabaye atema umukobwe ikirenge.

Basanzwe batuye mu Mudugudu wa Gituntu, Akagari ka Gahunga, Umurenge wa Nyagisozi muri Nyanza.

Umusaza watemye umukobwa we yitwa Sigebigiyeho Valens akaba afite imyaka 69 ndetse yatawe  muri yombi.

Amakimbirane niyo avugwaho kuba intandaro y’urwo rugomo

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE  ko umukobwa watemwe afite imyaka 30 y’amavuko, akaba abana na Muka Se batumvikana.

Abaturage bavuga ko uwo mukobwa asanzwe afitanye amakimbirane na Se ashingiye ku mitungo irimo amasambu, inzu n’amatungo.

Yashatse ko bagabana inzu Se abanamo n’umugore wa kabiri( ari we Muka Se) ndetse bijya mu nkiko kugira ngo zibafashe gukemura icyo kibazo kuko uwo umukobwa ari uwo k’umugore mukuru.

Taarifa Rwanda ntiyashoboye kumenya aho urukiko rwari rugejeje iyo dosiye ariko Umuyobozi w’Umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Syldio avuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri ibyo byaha.

Sigebigiyeho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi n’aho abakomeretse bajyanywe ku kigonderabuzima cya Mweya kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Amakimbirane mu ngo akunze guterwa no gusesagura umutungo w’abashakanye cyane cyane umutungo wavanzwe mu buryo busesuye.

Indi mpamvu ikunze guteza ibibazo abashakanye mu mibanire yabo ni ugucana inyuma, izi mpamvu zikaba ari zo nkuru mu guteza amakimbirane mu ngo ajya akura akavamo urupfu cyangwa gukubita bikomeretsa.

TAGGED:AkarereAmakimbiraneGutemaIkirengeMuka SeNyanzaUmugaboUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Chameleone Byamwanze Mu Nda Anywa Inzoga Kandi Yabibujijwe Na Muganga
Next Article Iraq: Umuyaga Urimo Ibihumanya Washyize Mu Kaga Ubuzima Bw’Abantu 1000
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Umugabo W’i Gakenke Yafatiwe I Burera Afite Ibilo 20 By’Urumogi Avanye Muri Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kicukiro: Ikigo Kivura Indwara Z’Umutima Kiruzura Umwaka Utaha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?