Nyuma y’uko umukobwa witwa Vestine Nyiransengimana yatemye Muka Se nyuma yo gutongana bahuriye aho ihene yabo yari iziritse, Se wa Nyirasengimana nawe yaje atabaye atema umukobwe ikirenge.
Basanzwe batuye mu Mudugudu wa Gituntu, Akagari ka Gahunga, Umurenge wa Nyagisozi muri Nyanza.
Umusaza watemye umukobwa we yitwa Sigebigiyeho Valens akaba afite imyaka 69 ndetse yatawe muri yombi.
Amakimbirane niyo avugwaho kuba intandaro y’urwo rugomo
Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko umukobwa watemwe afite imyaka 30 y’amavuko, akaba abana na Muka Se batumvikana.
Abaturage bavuga ko uwo mukobwa asanzwe afitanye amakimbirane na Se ashingiye ku mitungo irimo amasambu, inzu n’amatungo.
Yashatse ko bagabana inzu Se abanamo n’umugore wa kabiri( ari we Muka Se) ndetse bijya mu nkiko kugira ngo zibafashe gukemura icyo kibazo kuko uwo umukobwa ari uwo k’umugore mukuru.
Taarifa Rwanda ntiyashoboye kumenya aho urukiko rwari rugejeje iyo dosiye ariko Umuyobozi w’Umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Syldio avuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri ibyo byaha.
Sigebigiyeho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi n’aho abakomeretse bajyanywe ku kigonderabuzima cya Mweya kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Amakimbirane mu ngo akunze guterwa no gusesagura umutungo w’abashakanye cyane cyane umutungo wavanzwe mu buryo busesuye.
Indi mpamvu ikunze guteza ibibazo abashakanye mu mibanire yabo ni ugucana inyuma, izi mpamvu zikaba ari zo nkuru mu guteza amakimbirane mu ngo ajya akura akavamo urupfu cyangwa gukubita bikomeretsa.