Mu Mudugudu wa Kamuvunyi A, Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza habonetse umurambo w’umusore witwa Habukwiye Viateur w’imyaka 19 wari iminsi irindwi hatazwi irengero rye.

Umworondoro we ugaragaza ko uwo musore yari afite imyaka 19 y’amavuko akitwa Habukwiye Viateur.
Ababonye umurambo we basanze watangiye kuribwa n’imbwa.
Yabuze tariki 29, Nyakanga, 2025 abwiye iwabo ko agiye kwishyuza amafaranga magana atandatu (Frw 600) ntiyagaruka.
Yamenyesheje ubuyobozi ko yabuze umuntu, bumugira inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ngo iperereze, nyuma rero(kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Kanama, 2025) nibwo umuntu we yaje kuboneka atagihumeka.
Umurambo we wabonywe n’umuturage wagiye kwahira ubwatsi abona umurambo mu mufuka urengejeho ibishingwe, imbwa ziri kuwurya ahita atabaza.
Abamuhuruye bararebye basanga niwa musore wari warabuze.
Taarifa Rwanda yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi atubwira ko umurambo w’uwo musore ukiri muto bawusanze mu bishingwe biri mu isambu y’umuturage.
Mu kubisobanura yagize ati: “Ni umwana muto wabaga mu rugo afasha ababyeyi mu mirimo isanzwe. Bivugwa ko yagiye kureba uwari umurimo Frw 600 ntiyagaruka. Ubwo twatabaraga twasanze umurambo uri mu mufuka mu bishingwe biri mu isambu y’umuturage hafi aho”.

CIP Kamanzi Hassan avuga ko mu bantu batatu bafashwe bakurikiranyweho uruhare muri icyo cyaha harimo na nyiri isambu uwo murambo wasanzwemo.
Avuga ko ubwicanyi nk’ubwo bugaragaza ko bwakoranywe ubugome, akemeza ko abantu bose bica amategeko Polisi izabahiga ikabafata.
Gusa asaba abantu kuzibukira ibyaha, akibutsa ko gutangira amakuru ku gihe bigira uruhare mu gukumira no kugenza ibyaha.
Abafashwe ni Phillipe w’imyaka 36, Stephano w’imyaka 34 na François w’imyaka 20, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.