Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuruMu RwandaUmutekano

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2025 9:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kamuvunyi A, Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza habonetse umurambo w’umusore witwa Habukwiye Viateur w’imyaka 19 wari iminsi irindwi hatazwi irengero rye.

Ubwo bwicanyi bwabereye muri iki gice.

Umworondoro we ugaragaza ko uwo musore yari afite imyaka 19 y’amavuko akitwa Habukwiye Viateur.

Ababonye umurambo we basanze watangiye kuribwa n’imbwa.

Yabuze tariki 29, Nyakanga, 2025 abwiye iwabo ko agiye kwishyuza amafaranga magana atandatu (Frw 600) ntiyagaruka.

Yamenyesheje ubuyobozi ko yabuze umuntu, bumugira inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ngo iperereze, nyuma rero(kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Kanama, 2025) nibwo umuntu we yaje kuboneka atagihumeka.

Umurambo we wabonywe n’umuturage wagiye kwahira ubwatsi abona umurambo mu mufuka urengejeho ibishingwe, imbwa ziri kuwurya ahita atabaza.

Abamuhuruye bararebye basanga niwa musore wari warabuze.

Taarifa Rwanda yavuganye  n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi atubwira ko umurambo w’uwo musore ukiri muto bawusanze mu bishingwe biri mu isambu y’umuturage.

Mu kubisobanura yagize ati: “Ni umwana muto wabaga mu rugo afasha ababyeyi mu mirimo isanzwe. Bivugwa ko yagiye kureba uwari umurimo Frw 600 ntiyagaruka. Ubwo twatabaraga twasanze umurambo uri mu mufuka mu bishingwe biri mu isambu y’umuturage hafi aho”.

Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi.

CIP Kamanzi Hassan avuga ko mu bantu batatu bafashwe bakurikiranyweho uruhare muri icyo cyaha harimo na nyiri isambu uwo murambo wasanzwemo.

Avuga ko ubwicanyi nk’ubwo bugaragaza ko bwakoranywe ubugome, akemeza ko abantu bose bica amategeko Polisi izabahiga ikabafata.

Gusa asaba abantu kuzibukira ibyaha, akibutsa ko gutangira amakuru ku gihe bigira uruhare mu gukumira no kugenza ibyaha.

Abafashwe ni Phillipe w’imyaka 36, Stephano w’imyaka 34 na François w’imyaka 20, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

TAGGED:featuredNyanzaPolisiUmuramboUmusore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jules Karangwa Azayobora Rwanda Premier League
Next Article Trump Arateganya Guhura Na Putin
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?