Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Umuyobozi Aravugwaho Gushuka Abaturage Bagafata Amafaranga Atabagenewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyanza: Umuyobozi Aravugwaho Gushuka Abaturage Bagafata Amafaranga Atabagenewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2022 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yaravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Akagari ka Rwotso witwa Masengesho wemereye abaturage basanzwe bishoboye kujya gufata amafaranga yagenewe abatishoboye  bakayaka nk’inguzanyo ariko akaba ari we bayaha.

Ubwo abo baturage basabwaga kwishyura iyo nguzanyo ya Frw 100,000 kuri buri muntu( ni ukuvuga Frw 300,000 yose hamwe), bavuze ko ari SEDO wayabahaye bityo ko ari we ubibazwa.

Uyu yahagaritswe mu kazi amezi atatu adahembwa.

Meya w’Akarere ka Nyanza witwa Erasme Ntazinda niwe wabibwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE kandi Ntazinda yemeza ko na SEDO Masengesho Diogène nawe yemera ko yakoze ayo makosa y’akazi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntazinda avuga ko Masengesho yahawe igihano cyo ‘guhagarikwa amezi atatu adahembwa’ kubera ko yagaragaweho amakosa yo mu kazi kandi amategeko agenga umurimo arabitwemerera.

Icyakora ngo ngo nakirangiza azagahuka mu kazi.

Masengesho yafashe abaturage batatu abohereza gufata inguzanyo y’amafaranga ibumbi ijana y’u Rwanda (Frw 100, 000) buri umwe, kandi ayo mafaranga ubusanzwe ahabwa abatishoboye.

Igihe cyo kwishyura kigeze ubuyobozi bw’aho bafashe umwenda bw bwishyuje abaturage na bo bavuga ko ukwiye kwishyuzwa ari SEDO kuko ari we bayahaye.

Abo baturage bafashe ayo mafaranga biyise ko batishoboye ku nama bagiriwe na SEDO bamaze kuyafata barayamuha.

- Advertisement -

Mu gisubizo cyabo nk’uko bagenzi bacu babyanditse, abaturage bagize ati: “Mujye kuyishyuza SEDO ni we twayahaye.”

Meya Ntazinda ati: “ Yavuze ko ikosa atazarisubira, ariko twaramuhannye kuko yafashe inguzanyo ntiyayishyura kandi yari yanayifashe mu buryo butari bwo.”

Icyakora ngo Masengesho yishyuye uriya mwenda ariko ntiyashoboye kuvugana n’itangazamakuru ngo agire icyo avuga kuri iki cyemezo yafatiwe n’ayo makosa avugwaho.

UMUSEKE wamenye amakuru ko aho ubuyobozi bw’Akarere bubimenyeye yayishyuye.

Ikindi ni uko atari ubwa mbere mu Karere ka Nyanza havuzwe uburinganya nk’ubwo.

Higeze guhagarikwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire n’uwari ushinzwe uburezi muri uwo murenge.

Bakekwagaho kunyereza amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bitanu y’u Rwanda (Frw 75, 000) yari agenewe abarimu mu munsi mukuru wabo.

TAGGED:NyanzaRIBSEDOUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda: Iwabo W’Ibishyimbo Higiwe Uko Byarushaho Kugirira Abantu Akamaro
Next Article Abayobozi Bakuru Muri COGEBANQUE Batawe Muri Yombi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Ngoma: Hibutswe Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yishwe Irazima Muri Jenoside 

Rihanna Yapfushije Se

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Kigali: Hagiye Gushyirwaho Ingengabihe Yo Gutwara Abagenzi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Igiye Kubakwamo Hoteli Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?