Nyanza: Umuyobozi Aravugwaho Gushuka Abaturage Bagafata Amafaranga Atabagenewe

Mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yaravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Akagari ka Rwotso witwa Masengesho wemereye abaturage basanzwe bishoboye kujya gufata amafaranga yagenewe abatishoboye  bakayaka nk’inguzanyo ariko akaba ari we bayaha.

Ubwo abo baturage basabwaga kwishyura iyo nguzanyo ya Frw 100,000 kuri buri muntu( ni ukuvuga Frw 300,000 yose hamwe), bavuze ko ari SEDO wayabahaye bityo ko ari we ubibazwa.

Uyu yahagaritswe mu kazi amezi atatu adahembwa.

Meya w’Akarere ka Nyanza witwa Erasme Ntazinda niwe wabibwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE kandi Ntazinda yemeza ko na SEDO Masengesho Diogène nawe yemera ko yakoze ayo makosa y’akazi.

- Kwmamaza -

Ntazinda avuga ko Masengesho yahawe igihano cyo ‘guhagarikwa amezi atatu adahembwa’ kubera ko yagaragaweho amakosa yo mu kazi kandi amategeko agenga umurimo arabitwemerera.

Icyakora ngo ngo nakirangiza azagahuka mu kazi.

Masengesho yafashe abaturage batatu abohereza gufata inguzanyo y’amafaranga ibumbi ijana y’u Rwanda (Frw 100, 000) buri umwe, kandi ayo mafaranga ubusanzwe ahabwa abatishoboye.

Igihe cyo kwishyura kigeze ubuyobozi bw’aho bafashe umwenda bw bwishyuje abaturage na bo bavuga ko ukwiye kwishyuzwa ari SEDO kuko ari we bayahaye.

Abo baturage bafashe ayo mafaranga biyise ko batishoboye ku nama bagiriwe na SEDO bamaze kuyafata barayamuha.

Mu gisubizo cyabo nk’uko bagenzi bacu babyanditse, abaturage bagize ati: “Mujye kuyishyuza SEDO ni we twayahaye.”

Meya Ntazinda ati: “ Yavuze ko ikosa atazarisubira, ariko twaramuhannye kuko yafashe inguzanyo ntiyayishyura kandi yari yanayifashe mu buryo butari bwo.”

Icyakora ngo Masengesho yishyuye uriya mwenda ariko ntiyashoboye kuvugana n’itangazamakuru ngo agire icyo avuga kuri iki cyemezo yafatiwe n’ayo makosa avugwaho.

UMUSEKE wamenye amakuru ko aho ubuyobozi bw’Akarere bubimenyeye yayishyuye.

Ikindi ni uko atari ubwa mbere mu Karere ka Nyanza havuzwe uburinganya nk’ubwo.

Higeze guhagarikwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire n’uwari ushinzwe uburezi muri uwo murenge.

Bakekwagaho kunyereza amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bitanu y’u Rwanda (Frw 75, 000) yari agenewe abarimu mu munsi mukuru wabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version