Mugema yigeze gufungirwa Jenoside yakorewe Abatutsi aza kurekurwa, ariko ubu yongeye gutabwa muri yombi kubera ingengabitekerezo yayo yongeye kugaragaza.
Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.
Ingengabitekerezo akurikiranyweho yayigaragaje tariki 07, Mata, 2025 ubwo u Rwanda n’amahanga batangiraga kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko abaturage bavuga ko icyo gihe yahuye n’umwana w’imyaka 17 witwa Kubwimana amubwira ko yamutema akamujugunya muri Mwogo( ni umugezi uri muri kariya gace) nk’uko yabikoze uwitwa Makabuza (yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994).
Abaturage bavuga ko impamvu ikekwa ko yaba yaratumye Mugema ubwira Kubwimana ariya magambo, ari uko Se wa Kubwimana warokotse Jenoside yakorewe Abatuts ari we watanze amakuru ko Mugema yishe Makabuza muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanabihanirwa.
Uyu Mugema yaje kubikurikiranwaho mu nkiko ndetse arabifungirwa,.
Nyuma yo kubibwirwa, Kubwimana ntiyahise arega Mugema ahubwo babanje kumvikana, ndetse Mugema yaka imbabazi yemera no gutanga Frw 5000, ariko nyuma aza kubivamo ntiyayatanga.
Nibwo rero ikibazo cyaje kuzamuka, uwo mwana Kubwimana aza kubibwira RIB tariki 11, Mata, 2025 Mugema ahita afatwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.
Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe.