Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Uwakoze Jenoside Yongeye Gufungirwa Ingengabitekerezo Yayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyanza: Uwakoze Jenoside Yongeye Gufungirwa Ingengabitekerezo Yayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2025 8:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye i Nyanza
SHARE

Mugema yigeze gufungirwa Jenoside yakorewe Abatutsi aza kurekurwa, ariko ubu yongeye gutabwa muri yombi kubera ingengabitekerezo yayo yongeye kugaragaza.

Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Ingengabitekerezo akurikiranyweho yayigaragaje tariki 07, Mata, 2025 ubwo u Rwanda n’amahanga batangiraga kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko abaturage bavuga ko icyo gihe yahuye n’umwana w’imyaka 17  witwa Kubwimana  amubwira ko yamutema akamujugunya muri Mwogo( ni umugezi uri muri kariya gace) nk’uko yabikoze uwitwa Makabuza (yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994).

Abaturage bavuga ko impamvu ikekwa ko yaba yaratumye Mugema ubwira Kubwimana ariya magambo, ari uko Se wa Kubwimana warokotse Jenoside yakorewe Abatuts  ari we watanze amakuru ko Mugema yishe Makabuza muri  Jenoside yakorewe Abatutsi, akanabihanirwa.

Uyu Mugema yaje kubikurikiranwaho mu nkiko ndetse arabifungirwa,.

Nyuma yo kubibwirwa, Kubwimana ntiyahise arega Mugema ahubwo babanje kumvikana, ndetse Mugema yaka  imbabazi yemera no gutanga Frw 5000, ariko nyuma aza kubivamo ntiyayatanga.

Nibwo rero ikibazo cyaje kuzamuka, uwo mwana Kubwimana aza kubibwira RIB tariki 11, Mata, 2025 Mugema ahita afatwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.

Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe.

TAGGED:IngengabitekerezoJenosideNyanzaUmugabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyapolitiki ba PL Tubibuka Buri Munsi- Mukabalisa
Next Article Gen Nkubito Yabwiye Abakoresha Imbugankoranyambaga Icyo Bagomba Kurwanira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?