Urwego rw’ubugenzacyaha burashakisha uwitwa Sebanani Eric kubera icyaha bumukurikiranyeho cy’ubwicanyi. Ubugenzacyaha buvuga ko uwo bushakisha asanzwe afite izina bamuhimba rya Kazungu.
Umugore yishe ni uwe akaba yitwaga Suzanne Murekeyiteto babanaga mu Mudugudu wa Muganza, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Bivugwa ko buriya bwicanyi bwabaye taliki 07, Werurwe, 2023.
Ubugenzacyaha buvuga ko intandaro ya buriya bwicanyi ari amakimbirane yo mu rugo yari amaze igihe hagati yabo.
Nyakwigendera asize abana bane.
Intandaro y’urumpfu rwe ngo ni amakimbirane yo mungo bari bamaranye igihe kitari gito.
Mu gihe ukurikiranyweho buriya bwicanyi atarafatwa, ubugenzacyaha buvuga ko bukomeje iperereza.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry .B Murangira avuga ko urwego avugira rutazihanganira abakora ibyaha kandi abazatoroka bazashakishwa kugeza bafashwe.
Ubugenzacyaha busaba abantu kwirinda amakimbirane, abo byananiye kuyikemurira bakabimenyesha inzego z’ubutabera n’umutekano.
Bwibutsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera.
Icyaha cy’ubwicanyi gihanwa N’INGINGO YI 107 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’inkiko, ahanishwa igifungo cya burundu.