Abantu b’ingeri zose baturutse hirya no hino muri Kigali n’ahandi, bahuriye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kura no basezere kuri Pesiteri Theogene Niyonshuti bitaga inzahuke uherutse kugwa mu mpanuka yabereye muri Uganda.
Umuvugizi aherutse kuvuga ko Pasiteri Niyonshuti yaguye mu mpanuka ubwo yari avuye kuzana abashyitsi be muri Uganda.
📸AMAFOTO📸
Mu Rusengero rwa ADEPR i Nyarugenge hari kubera umuhango wo gusezera kuri Past Niyonshuti Theogene witabye Imana azize impanuka.
Ni umuhango witabiriwe n'imbaga y'abakristo, abavandimwe n'inshuti za nyakwigendera. pic.twitter.com/wPN6h2BjdM
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 28, 2023
Inzahuke yari umwe mu bapasiteri bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda kubera uburyo bwe bwihariye bwo kwigisha ijambo ry’Imana akoresheje amashyengo ariko akagera abantu ku mutima.
Yavugaga kenshi ko Imana yamutabaye imuvana mu biyobyabwenge byari byaramubase.
Pasitori Theogene Niyonshuti yapfuye nyuma yaho yari amaze iminsi mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Karere ka Bugesera, muri Zion Temple Ntarama.