Urwego rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru abantu ruvuga ko bashakaga kugurisha ubutaka bw’undi bamwiyitiriye.
Aberetswe itangazamakuru bafashwe nyuma y’uko tariki 04, Ukuboza, 2024 hari abandi bagabo batatu bafatiwe mu bikorwa byo kugurisha ubutaka butari ubwabo.
Nyuma yabo RIB yakomeje iperereza, iza kumenya ko hari abandi bashakaga kugurisha ubutaka kandi umwe muri bo nta ruhare abufiteho.
Haje gufatwa Kayiranga Callixte na Aline Kayirebwa.
Taarifa Rwanda yamenye ko Kayiranga afite umugore w’isezerano uba muri Canada, hanyuma aza gucura umugambi afatanyije n’umugore witwa Kayirebwa wo kugurisha ubutaka bwanditse kuri Kayiranga n’umugore we w’isezerano asimbuwe n’uwo Kayirebwa.
Bafashe indangamuntu y’umugore w’izeserano bashyiraho ifoto ya Kayirebwa.
Nyuma bagurishije ubutaka kuri Frw 24,000,000.
Ubugenzacyaha bwaje kubimenya barafatwa, hagaruzwa Frw 9,800,000 na $ 5,000.
Isambu bagurishije ku mahugub iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye mu Mudugudu wa Tetero.
Abafashwe bahise bafungirwa kuri Station ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo yari iri gukorwa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha kandi byarabaye nabwo nabwo buyiregera Urukiko tariki ya 16, Ukuboza, 2024.
Ubugenzacyaha buvuga ko abo bantu bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ibi byaha bikagenerwa igihano cy’igifungo cyiri hagati y’imaka ibiri n’irindwi.
Ikindi baregwa ni uguhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihano cy’uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu n’irindwi n’ihazabu kuva kuri miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw 7 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Bakurikiranyweho kandi gukoresha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya, icyaha giteganwa n’ingingo ya 150 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihano kuwo cyahamye ni igifungo kiva ku mezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira asaba ba noteri basinyira abantu bahererekanya ubutaka kujya bagira amakenga.
Ati: “Turabagira inama yo kujya bagira amakenga igihe cyose bagiye gukora akazi kabo ka Notaria cyangwa guhererekanya ubutaka (transfer of land title) kuko muri ino minsi hari abatekamutwe baza mu ngeri zitandukanye”.
Murangira asaba abagura iyo mitungo kujya babanza gushishoza mbere yo kwishyura.