Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu Murenge wa Munini habereye impanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, kugeza ubu abantu babiri nibo twamenye ko yahitanye.
Icyakora hari andi makuru avuga ko hari abandi baryamiye tutaramenya umubare wabo.
Twabajije Umuvugizi wa Polisi ishami ry’umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police Rene Irere atubwira ko amakuru bayamenye ariko bagikusanya ibirebana nayo byose bakaza kubitubwira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Raphaël Uwimana yabwiye Kigali Today ko mu gasantete ka Rwinanka ari ho iriya mpanuka yabereye.
Iyi kamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye umucanga.
Agira ati: “Urebye habaye kongera umuvuduko w’imodoka maze iraporomoka, nuko igonga inzu ebyiri, yica umwe mu bari bazirimo, abandi barakomereka.”
Umwe mu bantu yahitanye ni umukanishi.
Bivugwa ko uriya mukanisha yari asabye Lifuti.
Shoferi we yarakomeretse.
Ikindi ni uko hari abandi bantu yasanze aho bari bahagaze irabagonga.