Nyaruguru: Ku nshuro ya kabiri bitwikiriye ijoro barandura ibishyimbo by’umuturage

Ibi bishyimbo babikatishije najoro bigitangira kuzana imiteja

Mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Rusenge, Umurenge wa Rusenge muri Nyaruguru umuturage witwa Ntirikina Eugene yabyutse asanga abantu bataramenyekana bamuranduriye ibishyimbo.

Umugore we witwa Immaculée Mukarugwiza yabwiye Taarifa  ko ari ubwa kabiri abantu bitwikiriye ijoro bakamurandurira ibishyimbo.

Avuga ko mu kwezi gushize k’Ugushyingo, 2020 bamuranduriye ibishyimbo biteye kuri metero 25 kuri 23.

Yagize ati: “ Ubushize baraje barandura ibishyimbo biteye ku ntambwe 25 kuri 23, turabivuga ariko kugeza ubu baracyakomeje kuduhombya.”

- Advertisement -

Avuga ko abamwangirije imyaka mu ijoro ryakeye bakase ibishyimbo bye bakoresheje akuma bita najoro.

Yatubwiye ko byari ibishyimbo bitangiye kuzana imiteja.

Immaculée avuga ko abangije ibishyimbo bye batemye n’ibigori biteye mu murima wa musaza we, akavuga ko babikoze mu rwego rwo kujijisha kugira ngo bidakomeza kuvugwa ko ari we wibasiwe.

Amakuru y’uko imyaka ye yangijwe yayamenyeye mu nzira ajya mu kazi ka VUP.

Avuga ko yahise ajya kubibwira Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge kugira ngo abimukurikiranire, undi amusezeranya ko ari bubigeze kuri RIB ikabikurikirana.

Umukuru w’Umudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Rusenge aho biriya byaraye bibereye witwa Callixte Kabandana avuga ko amakuru ya ruriya rugomo yayamenye mu gitondo ahagana saa moya (7h00am) agahita ajya kureba uko bimeze.

Ubwo twamuhamagaraga yatubwiye ko ari ho kiriya kibazo cyabereye.

Kabandana yatubwiye ko yahageze agasanga abakase biriya bishyimbo babikoranye ubukana, akavuga ko byerekana ko baramutse bafashe nyiri umurima ari we bahitana.

Ati: “ Ni ibintu biteye ubwoba kuko iyo urebye uko bakase biriya bishyimbo ushobora gutekereza uko byagenda bafashe nyiri umurima biteyemo!”

Yatubwiye ko ikibazo bakigejeje ku rwego rw’Ubugenzacyaha kandi ko yizeye ko ruri bubyinjiremo ababikoze bakazafatwa.

Abajijwe icyo bari bufashe uriya muryango nyuma y’uko imyaka yari buzawutunge iranduwe, Callixte Kabandana yavuze ko abatuye umudugudu biyemeje kuzawuremera.

Ingingo ya 187mu gitabo giteganya ibyaha kinatanga ibihango ivuga ko kwangiza cyangwakonona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu y’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Mu murenge wa Rusenge, Akagari ka Rusenge niho byaraye bibereye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version