Mu Mudugudu wa Gasave, mu Kagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge, mu Karere ka Nyaruguru, haravugwa inkuru y’umugabo wiyahuye nyuma yo gutema bikomeye umugore we n’umwana.
Uvugwaho urwo rugomo ni Wellars Ntakirutimana w’imyaka 49.
Amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE bahawe n’abaturage avuga ko uwo mugabo yatemye abo mu rugo rwe ahita ajya kwihisha mu nzu.
Abahuruye bavuga ko basanze uwo mugabo yihishe bo bihutira kujyana umugore n’umwana kwa muganga.
Barahageze bamwe baguma hanze ngo barebe niba uwo muntu asohoka, ariko baraheba.
Icyo bari bagambiriye kwari ukumufata bakamushyikiriza abashinzwe umutekano.
Bamaze kubona bamubuze nibwo basunitse idirishya basanga undi yimanitse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge Umuhoza Josephine avuga ko bikekwa ko ibyo uriya mugabo yakoze yabitewe ahanini n’amahane asanganywe.
Ati: “Yari asanganwe amahane kuko yakundaga gukomeretsa abantu, yanabifungiwe inshuro ebyiri zitandukanye”.
Umugore ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya CHUB i Huye, naho umwana yatemwe ku kaboko baramudoda asubira mu rugo.
Umurambo w’uriya mugabo warashyinguwe.
Ubuyobozi bw’aho byabereye busaba abaturage kwirinda urugomo no kubwitabaza mu gihe hari ibitagenda neza mu ngo.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ikunze kuvuga ko imwe mu mpamvu itera amakimbirane mu ngo ari isesagura ry’umutungo.
Ntawamenya niba amahane uwo mugabo avugwaho ko yagiraga afite aho ahurira n’imitungo yari asangiye n’umugore we.