Nyirakuru Wa Barack Obama Yapfuye

Umubyeyi Sarah Obama, Nyirakuru wa Bwana Barack Hussein Obama  wigeze kuyobora USA, yapfuye nk’uko bitangazwa n’umukobwa we witwa Marsat Obama. Sarah Onyango Obama yavutse muri 1921.Yakomokaga mu bwoko bw’aba Luo, akaba yari atuye mudugudu wa   Nyang’oma Kogelo mu mujyi wa Kisumu, hafi y’Ikiyaga cya Victoria.

Nta Cyongereza yari azi ahubwo yivugiraga cyane cyane ururimi cy’iki Luo. Ubwo yaganiraga mwuzukuru we Bwana Barack Obama, bamvikanaga binyuze mu musemuzi.

Nawe yari Umusilamukazi ariko yemeraga ko abantu bafite uburenganzira bwo kugira imyemerere itandukanye.

Yari umwe mu bagore bubahwa cyane muri Kenya bidashingiye ku kuba ari Nyirakuru wa Obama ahubwo kubera ko uruhare yagize mu guteza imbere uburezi mu gace yari atuyemo.

The Nation yanditse kuri Twitter ko uriya mubyeyi yari arwariye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga Hospital biri Kisumu. Yapfuye yujuje imyaka 100 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version