Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Ya Jenoside u Rwanda Rwarimo Amahanga Umwenda Wa Miliyari $1-Dr. Kaberuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Nyuma Ya Jenoside u Rwanda Rwarimo Amahanga Umwenda Wa Miliyari $1-Dr. Kaberuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2025 10:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Donald Kaberuka wigeze kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi akayobora na Banki nyafurika y’iterambere, BAD, yavuze ko ubwo Guverinoma yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga imirimo yasanze iyayibanjirije ifitiye amahanga umwenda wa Miliyari $1.

Kaberuka avuga ko muri icyo gihe hari abantu hirya no hino ku isi bagiraga iyo Guverinoma nshya inama yo ‘kutishyura’  uwo mwenda kuko wari warakoreshejwe n’abateguya bashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora, Guverinoma yararebye isanga bitaba bikwiye ko utishyurwa, ahubwo ibwira ababyemeraga kuriya ko-binyuze mu gushyira mu gaciro hashingiwe uko ukuri kw’ibintu kwari kumeze- u Rwanda rwagomba kuzishyura ariya mafaranga.

Ingengo y’imari y’u Rwanda mu myaka ya 1995 yari Miliyoni $3.2 ku mwaka, amafaranga make cyane ku gihugu cyari kivuye mu ntambara na Jenoside yakorewe Abatutsi gisigara ari umusaka ariko nanone kigomba kubaho.

Dr. Kaberuka ati: “ Byari ngombwa ko twishyura umwenda w’amahanga kandi n’igihugu kikabaho. Nari mfite amakuru ko amwe muri ayo mafaranga yaguzwe imbunda mu gihe cy’intambara”.

Nyuma ariko, uwo mwenda waje gukurwaho binyuze mu biganiro byabayeho ku rwego mpuzamahanga.

Mu gusobanura icyo bita ‘Umuryango Mpuzamahanga’, Dr. Donald Kaberuka avuga ko uwo muryango ugira ukwawo ukora ku buryo ibihugu bitishatsemo uko byakwikemurira ibibazo, haba hari ibyago by’uko ntawazabitabara mu gihe bigeze mu mage.

Kubera iyo mpamvu, uyu muhanga mu bukungu asanga amateka y’u Rwanda yaratumye rugira uko rwitwara mu bibazo byarwo hashingiwe ku mahitamo aboneye.

TAGGED:AbatutsiAmahitamofeaturedGuverinomaJenosideKaberukaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hamas Iti: “ Israel Imenye Ko Tugifite Imbaraga Nyinshi’
Next Article APR Women Volleyball na Police Women VC Zikwiye Kwigengesera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?