Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Ya Jenoside u Rwanda Rwarimo Amahanga Umwenda Wa Miliyari $1-Dr. Kaberuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Nyuma Ya Jenoside u Rwanda Rwarimo Amahanga Umwenda Wa Miliyari $1-Dr. Kaberuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2025 10:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Donald Kaberuka wigeze kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi akayobora na Banki nyafurika y’iterambere, BAD, yavuze ko ubwo Guverinoma yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga imirimo yasanze iyayibanjirije ifitiye amahanga umwenda wa Miliyari $1.

Kaberuka avuga ko muri icyo gihe hari abantu hirya no hino ku isi bagiraga iyo Guverinoma nshya inama yo ‘kutishyura’  uwo mwenda kuko wari warakoreshejwe n’abateguya bashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora, Guverinoma yararebye isanga bitaba bikwiye ko utishyurwa, ahubwo ibwira ababyemeraga kuriya ko-binyuze mu gushyira mu gaciro hashingiwe uko ukuri kw’ibintu kwari kumeze- u Rwanda rwagomba kuzishyura ariya mafaranga.

Ingengo y’imari y’u Rwanda mu myaka ya 1995 yari Miliyoni $3.2 ku mwaka, amafaranga make cyane ku gihugu cyari kivuye mu ntambara na Jenoside yakorewe Abatutsi gisigara ari umusaka ariko nanone kigomba kubaho.

Dr. Kaberuka ati: “ Byari ngombwa ko twishyura umwenda w’amahanga kandi n’igihugu kikabaho. Nari mfite amakuru ko amwe muri ayo mafaranga yaguzwe imbunda mu gihe cy’intambara”.

Nyuma ariko, uwo mwenda waje gukurwaho binyuze mu biganiro byabayeho ku rwego mpuzamahanga.

Mu gusobanura icyo bita ‘Umuryango Mpuzamahanga’, Dr. Donald Kaberuka avuga ko uwo muryango ugira ukwawo ukora ku buryo ibihugu bitishatsemo uko byakwikemurira ibibazo, haba hari ibyago by’uko ntawazabitabara mu gihe bigeze mu mage.

Kubera iyo mpamvu, uyu muhanga mu bukungu asanga amateka y’u Rwanda yaratumye rugira uko rwitwara mu bibazo byarwo hashingiwe ku mahitamo aboneye.

TAGGED:AbatutsiAmahitamofeaturedGuverinomaJenosideKaberukaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hamas Iti: “ Israel Imenye Ko Tugifite Imbaraga Nyinshi’
Next Article APR Women Volleyball na Police Women VC Zikwiye Kwigengesera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?