Uwo ni Cardinal George Pell. Yapfuye afite imyaka 81 y’amavuko. Kimwe mu byo azibukirwaho ni uko yigeze guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana ariko aza kuguhanagurwaho.
Yari umwe mu ba cardinals bakomeye bakoranye bya hafi na Papa Benedigito XVI uherutse gutabaruka agashyingurwa n’uwamusimbuye ari we Papa Francis.
Mu gihe cyo gusezera kuri Papa Benedigito XVI, Cardinal Pell yari ahari.
Cardinal George Pell akomoka muri Australia akaba ari we wari Archbishop wa Melbourne.
Umwe mu bo biteganywa ko azamusimbura ni Cardinal Peter Comensoli.
Cardinal Pell yigeze kumara umwaka afungiwe mu bwigunge mu nzu atasurwagamo n’abandi nyuma y’uko urukiko rw’i Roma rumuhamije uruhare rutaziguye mu guhohotera abana.
Hari mu mwaka wa 2018.
Yavugwaga ho gukora biriya byaha mu myaka ya za 1990 ubwo yabaga i Melbourne.
Mu mwaka wa 2020 nibwo igihano cye cyakuweho.
Mu bihe bishize, hirya no hino ku isi humvikanye abantu bashinja abayobozi bakuru mu madini atandukanye kwangiza abana b’abahangu n’ab’abakobwa.
Ibitagenda neza muri Kiliziya Gatulika kandi ntibigarukira kuri ba cardinals basambanya abana gusa, ahubwo hazamo na ruswa n’ikimenyane.
Ibi nibyo biherutse gutuma Papa Francis afata umwanzuro wo kwirukana ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Kiliziya gatulika bufasha abatishoboye, Caritas internationalis.
Itangazo riherutse kuva i Vatican rivuga ko hari itsinda ryagenzuye imikorere ya Caritas ku rwego rw’isi risanga harimo ikimenyane, munyumvishirize, no gusesagura umutungo wayo.
Abakoze raporo bayigejeje kuri Papa arayisuzuma nawe asanga ibyiza ari ukwirukana abayobozi bakuru b’uyu muryango hagashyirwaho abandi bashobora gusubiza ibintu mu buryo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, biherutse kwandika ko bamwe mu bakozi ba Caritas baje guhitamo kureka akazi kubera ko babonaga ko ibyo bakorerwa bidakwiye.
Icyicaro cya Caritas Internationalis gisanzwe kiba mu nyubako za Vatican, i Roma.
Muri raporo yagejejwe kuri Papa, handitsemo ko n’ubwo amafaranga yo gufasha aho bikenewe ku isi ahari kandi abonekera igihe, ariko ngo uburyo bwo kuyacunga bugomba kuvugururwa.
Umwe mu barebwa n’icyemezo cya Papa ni Cardinal Luis Antonio Tagle, uyu akaba ari we wayoboraga Caritas ku rwego rw’isi ndetse hari n’abavuga ko bitinde bitebuke azashobora.