Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Y’Akazi Kenshi i Kigali, Perezida Kagame Yagakomereje Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyuma Y’Akazi Kenshi i Kigali, Perezida Kagame Yagakomereje Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 September 2022 12:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuwa Mbere Taliki 12, Nzeri, 2022 wari umunsi bigaragara ko wari mo gahunda nyinshi z’akazi z’Umukuru w’u Rwanda. Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa Perezida Kagame yatangije Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ibyo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, akaba yarayitabiriye imbonankubone muri Kigali Convention Center.

Yahavugiye ijambo ryagarutse ku kamaro ko gukomeza gushyira imbaraga mu ishoramari mu bwikorezi bukoresha ikirere kugira ngo habeho kuziba icyuho cyatewe n’iingaruka za COVID-19.

Nk’imwe mu ngamba zo kubuza ko iki cyorezo gikomeza kuyogoza abatuye isi, ibihugu byanzuye ko ingendo z’indege zihagarara.

Birumvikana ko ubucuruzi bukoresha inzira yo mu kirere bwahagaze mu gihe kiri hafi kurenga umwaka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ubuhahirane bukoresheje indege bworohe kandi butange umusaruro, ari ngombwa ko ibihugu by’Afurika bishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo gufungurirana ikirere, ayo masezerano  akubiye mu kiswe Single African Air transport Market.

Akiri kuri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yasuye ahamurikirwaga ibijyanye n’ubwikorezi bukoresha ikirere, byamurikwaga n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Yari ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bayobora ibigo bikomeye bitanga serivisi z’ubwikorezi bw’ibyo mu kirere, abakora Politiki z’ubukungu n’abandi.

President Kagame attended the Africa Aviation Summit & Exhibition, bringing together global aviation leaders, government officials, policy-makers and more for discussions on ideas that will shape the future of the aviation industry #AVAF22. For photos: https://t.co/asID3ctcS6 pic.twitter.com/sU0X5ZHBkL

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 12, 2022

Kwakira abayobozi mu Urugwiro

- Advertisement -

Nyuma ya gahunda yo gutangiza iriya nama no kwifatanya n’abandi muri ririya murikabikorwa, Perezida Kagame yagiye kwakirira  mu Biro bye abayobozi batandukanye.

Ku ikubitiro yakiriye Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Qatar gishinzwe indege n’ubwikorezi bwo mu kirere kitwa Group of Qatar Airways.

Uyu muyobozi yitwa  Akbar Al Baker.

Umuyobozi wa Qatar Airways witwa Akbar Al Baker aganira na Perezida Kagame

Ikigo Qatar Airways ni cyo gifatanyije n’u Rwanda mu kuzamura urwego rwarwo rw’ubwikorezi bukoresheje indege.

Muri uru rwego, hari kubakwa ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera kitezweho kuzaba ari cyo ntangarugero muri serivisi zinoze mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ibiganiro by’aba bayobozi birangiye, Perezida Kagame  mu Biro bye kandi yahakiririye abahagarariye Israel mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni ba Ambasaderi barenga icyenda bari baje bayobowe na mugenzi wabo uhagarariye Yeruzalemu muri Kigali witwa Dr Ron Adam.

Nta byinshi byatangajwe ku byo baganiriye ariko ikizwi ni uko umubano w’u Rwanda na Israel ari nta makemwa.

President Kagame also greeted Israeli Ambassadors based in Africa who are holding their annual retreat in Kigali. pic.twitter.com/aewMzk9rth

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 12, 2022

Amb Ron Adam yigeze kubwira Taarifa ko Israel ifite umurongo mugari kandi uri mu ngeri nyinshi zo guteza u Rwanda imbere.

Ngo ni  igihugu cy’inkoramutima ya Israel .

Ikindi ni uko muri Nyakanga, 2021, Israel yatorewe umwanya wo kuba indorerezi mu  bihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’ubwo iki cyemezo hari ibihugu byacyamaganye.

Icyo gihe Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yabwiye Taarifa ko iriya ari ari ‘indi paji y’amateka yiyanditse.’

Ron Adam ati: “ Iki ni ikintu cy’ingenzi mu mateka. Afurika ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ikaba n’inshuti ya Israel kuva kera. Yewe nakubwira ko Afurika ari n’umuturanyi wa Israel.”

Dr Adam avuga ko umubano wa Israel n’Afurika wamaze imyaka myinshi ushingiye k’ubufatanye.

Muri rusange umubano wa Israel n’ u Rwanda umeze neza kandi uko bigaragaga ni umubano uzaramba.

Gahunda zakomereje muri Kenya…

Nyuma yo kurangiza ibyo yari yateguye gukorera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakomereje urugendo i Nairobi muri Kenya.

Ni urugendo ahanini ruza kwibanda ku irahira rya mugenzi we uherutse gutorerwa kuyobora Kenya witwa William Samoei Ruto.

Gahunda zakomereje muri Kenya

Ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi bakuru muri Kenya bashinzwe Ibiro bya Perezida mbere y’uko ajya guhura na Ruto.

Mu masaha y’umugoroba, Kagame yahuye na Ruto.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida Kagame handitseho ko yaganiriye na William Ruto uko umubano hagati y’u Rwanda na Kenya warushaho kuzamurwa mu nzego zitandukanye.

Kenya n’u Rwanda ni ibihugu bisanzwe bikorana mu nzego zirimo n’ubucuruzi.

Yaganiriye na Ruto uko umubano w’u Rwanda na Kenya warushaho gutezwa imbere

Kubera ko Ruto ari we ugiye kuyobora Kenya mu gihe cy’imyaka itanu, ni ngombwa ko aganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda uko umubano w’ibihugu byombi wazarushaho gutezwa imbere.

Nyuma ya Ruto yaganiriye na Filipe Nyusi

Perezida Kagame kandi yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Mozambique Nyakubahwa Filipe Nyusi. Baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza ubufatanye bisanganywe cyane cyane mu kugarura amahoro muri Mozambique, igihugu kimaze hafi imyaka ine cyugarijwe n’abakora iterabwoba muri Cabo Delgado n’ahandi.

K’ubusabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje yo abasirikare n’abapolisi kugira ngo bafashe ingabo za kiriya gihugu guhashya bariya barwanyi.

Yaganiriye na Filipe Nyusi uko u Rwanda rwakomeza gukorana na Mozambique

Hagati aho, Inama y’Abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda iherutse guterana, yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique.

Iyi nama yemeje kandi umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko mu rwego mpanabyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateraye ku Italiki 08, Nzeri, 2022.

U Rwanda rwemeye gukorana na Mozambique no mu rwego rw’ubutabera

Muri rusange ushingiye ku makuru yatangajwe,  ng’uko uko umunsi w’Umukuru w’u Rwanda wagenze kuri uyu wa Mbere Taliki 12, Nzeri, 2022.

 

TAGGED:IsraelKagameMozambiquePerezidaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu myaka 100 Maze Ku Isi Icyo Ntabonye Ntikibaho, Igisigaye Ni Ugupfa- Mpyisi
Next Article Abakozi Ba RSSB Batawe Muri Yombi Bakurikiranyweho Kunyereza Umutungo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?