Perezida wa Angola João Manuel Goncalves Lourenço yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye mu mwiherero, yaje no kumwakira ku meza.
N’ubwo nta bisobanuro birambuye byatangajwe ku byo aba bayobozi bakuru baganiriye, birashoboka cyane ko baganiriye uko intambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Intambara iri muri aka Karere yaraye ihuruje na Kenya ngo ize ifashe DRC kwirukana abarwanyi ba M23 bafashe igice kigaragara cya hariya hantu.
Ibirindiro by’ingabo za Kenya biri i Goma, mu Burasirazuba bwa DRC.
João Lourenço ari mu bayobozi bari gushaka uko intambara iri muri aka karere yahosha.
Hari n’amakuru avuga ko na Perezida wa Guinée Bisau witwa Umaro Mokhtar Sissoco Embaló nawe ateganya kuzaza muri ubu bwunzi kugira ngo aka Karere gatekane.
Hagati aho Perezida Tshisekedi aherutse guhura n’abahagarariye abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga Ikinyarwanda baganira ku ngingo y’uko bafashwe muri kiriya gihugu.
Ni ingingo ishishikaje kubera ko hashize igihe abandi baturage batavuga Ikinyarwanda batuye muri kiriya gihugu babwira amagambo mabi bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda, babashinja kuba ibyitso by’U Rwanda bashinja ko ari rwo rutera inkunga M23.
Iyi M23 yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda bimwe mu gihugu cyabo, bakongeraho ko n’ibikubiye mu masezerano bise aya 23, Werurwe ari nayo akomokaho inyito Mouvement du 23, Mars, bitigeze bukurikizwa n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.