Ahitwa Nkoto mu Karere ka Kamonyi hari ikamyo yo mu bwoko bwa HOHO yabuze Feri igonga imodoka icyenda nk’uko Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere yabibwiye Taarifa.
Ngo abantu benshi bakomeretse bajyanwa mu bitaro ariko ngo ubwo aheruka amakuru nta bantu bayiguyemo bari bamenyekana.
Ati: “ Ikamyo yo mu bwoko bwa HOHO yabuze feri igonga izindi modoka.”
Kugeza ubu habaruwe abantu 30 bakomerekeye muri iriya mpanuka kandi ngo bari kuvurirwa kuri kigo nderabuzima cya Kamonyi.
Ibigo nderabuzima biri hafi y’aho iriya mpanuka yabereye ni Ikigo nderabuzima kiri i Sheli mu Murenge wa Rugalika cyangwa icya Kamonyi kiri mu Murenge wa Gacurabwenge.
Nkoto ni agace gakora ku Murenge wa Runda no ku gice cya Rugalika mu Karere ka Kamonyi.
Taliki 30, Werurwe, 2022 ahagana saa tanu za mu gitondo nabwo ikamyo yo muri ubu bwoko yari ipakiye cyane yageze mu ikoni riri mu Murenge wa Gatsibo ahitwa Nyagahanga irenga umuhanda igwa mu gishanga.
Umushoferi wayo n’umufasha mu kazi bahise bahasiga ubuzima.
Ni ikamyo bita dipine( dix pneux) cyangwa HOHO yari ipakiye amabuye mato bita baze iyajyanye mu Karere ka Gicumbi yabuze feri irenga umuhanda igwa epfo.
Amakutu Taarifa yahawe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo witwa Jean Claude Rugaravu avuga ko umwe mu bahitanywe n’iriya mpanuka witwa Pierre Claver Muhozi batarashobora kumukura munsi y’ikamyo kuko iriya kamyo yaguye yubitse ikizuru ibyo yari ipakiye bikabameneka hejuru.
Rugaravu ati: “ Ni impanuka bigaragara ko yaba yatewe no kubura feri. Yari igiye ahitwa Cyandaro muri Gicumbi igeze mu ikoni ibura feri igwa mu gishanga iratebera.”
Umwe mu baturage bazi agace iriya mpanuka yabereyemo yabwiye Taarifa ko igice yabereyemo giherereye ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, ahantu hamanuka.
Iyo uharenze ufata igice gitambika kiri ku ruhande rwa Gicumbi.
Abo iriya mpanuka yahitanye ni uwitwa Ndindiriyimana Jean Pierre ufite imyaka 39 y’amavuko na Pierre Claver Muhozi w’imyaka 34 y’amavuko.
Bombi bari babutse, bafite umugore n’abana.
Abakoze ubutabazi bashoboye gukuramo Ndindiriyimana Jean Pierre ariko gukuramo Muhozi byagoranye.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, bari bategereje imashini ngo urebe ko hari uburyo yafasha mu gukoramo uwasigayemo.
Jean Claude Rugaravu uyobora Umurenge wa Gatsibo asaba abakoresha uriya muhanda kujya baba maso kandi abafite ibinyabiziga bakitonda.
Ikindi ngo ni ngombwa ko abantu bitondera kwambukiranya uriya muhanda kubera ko hari igice cyawo gifite ahantu hamanuka cyane.
Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda niba impanuka za HOHO zije zikurikirana mu gihe gito( hagati ya 30 Werurwe, na 08, Mata, 2022) zidashobora kuba ziterwa n’uko ariya makamyo adakorerwa isuzuma ‘mechanique’ rihagije ngo barebe niba nta kibazo zifite avuga ko biramutse bigaragaye ko buriya bwoko bw’amakamyo hari ‘ibibazo mechanique byihariye’ kandi zose zihuriyeho ababishinzwe bazarasuzuma icyo kibazo bakagifatira umwanzuro.