Nyuma Y’Imyaka 6 Icyanya Cya Nyandungu Gitunganywa, Kigiye Gutahwa

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abo ikorana nabo kuri uyu wa 08, Kanama, 2022 izataha ku mugaragaro icyanya cya Nyandungu kizafasha abashaka kuruhuka mu mutwe no kwishimira ibidukikije. Cyatunganyijwe mu myaka itandatu, kugitunganya biha akazi abantu 4,000.

Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere, RDB, gifatanyije n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku bidukikije baraye basinyanye amasezerano n’ikigo QA Venue Solutions kugira ngo abe ari cyo kizita ku bikorwa bizakorerwa muri Nyandungu Eco-Park.

Icyanya nyaburanga cya Nyandungu cyatewemo ibiti 17,000 birimo amoko 55 akomoka mu Rwanda. Kiri ku buso bwa Hegitari 121, kikagira ahantu hatewe ibiti bivanwamo imiti.

Gifite ubusitani bwitiriwe Papa Yohani Pawulo II kuko yigeze kuhakirira Abakirisitu Gatulika ubwo yari yasuye u Rwanda hagati y’italiki 07 n’italiki 09, Nzeri, 1990.

- Advertisement -

Ni icyanya gifite ahantu hari amazi abereye ijisho, hari n’udutebe abashyitsi bicaraho bari kwitegereza inyoni zirimo imisambi, inuma n’izindi zikunda abantu hafutse.

Hari n’ahandi hagenewe kwiga, abantu bakamenya imiterere n’imikorere y’ibinyabuzima biri muri kiriya cyanya.

Ni icyanya kirimo amoko y’ibinyabuzima bitandukanye harimo n’imisambi

Ugize isari cyangwa inyota yagenewe aho yafatira amafunguro, akanywa ikawa cyangwa ikindi kimugera ku nyota.

Mu rwego rwo kurambura ingingo, hari imihanda iri imbere mu cyanya cya Nyandungu igenewe gutwarwamo igare hareshya na Kilometero 10.

Gahunda yo gusura ibyiza nyaburanga biri muri kiriya cyanya bizajya bitangira hagati ya saaa kumi n’ebyiri za mu gitondo( 6h00am) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(6h00 pm).

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku bidukikije Madamu Juliet Kabera avuga ko  kiriya cyanya kizafasha abatuye Umujyi wa Kigali n’abandi bakunda ibyiza nyaburanga kubona aho basura hafi yabo bakaruhuka mu mutwe.

Kabera avuga ko akandi kamaro cy’icyanya nka kiriya ari ukugabanya ibyago biterwa n’imyuzure kubera ko ibiti biteyemo binywa amazi menshi bityo ntareke ngo abe yateza ibindi bibazo.

Inyoni zarahatashye

Asanga bizafasha no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Imirimo yo gutunganya icyanya cya Nyandungu yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2016.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, imirimo yo kugisana yatwaye Miliyari Frw 4.5.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, Zéphanie Niyonkuru avuga ko  gutunganya no kwita kuri kiriya cyanya ari kimwe mu byerekana umuhati w’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo bwita ku bidukikije, ibyo bita eco-tourism.

Iyi niyo ntero y’Umuyobozi w’Ikigo w’Ikigego Nyarwanda gishinzwe guteza imbere imishinga yo kwita ku bidukikije, FONERWA, witwa Teddy Mugabo.

Iki kigega kitwa  Rwanda Green Fund (FONERWA).

Icyanya cya Nyandungu kizatabwaho n’Ikigo QA Venue Solutions ari nacyo kita kuri BK Arena.

Hari ahantu ho gufatira amafunguro
Hari ibiyaga bibereye ijisho
Ni icyanya kirimo amoko y’ibinyabuzima bitandukanye harimo n’imisambi
Kuri uyu wa Gatanu taliki 08, Nyakanga, 2022 nibwo hari butahwe ku mugaragaro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version