Kayumba Nyamwasa Akiri Mu Ngabo Za Uganda Yatanze Ruswa Bamuha Ipeti

Faustin Kayumba Nyamwasa ni umusirikare wambuwe impeta za gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Ubu hashize imyaka 12 ahungiye muri Afurika y’Epfo aciye muri Uganda, nyuma akomereza muri Kenya aho yageze mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.

Muri Gashyantare, 2010, Lt Gen Nyamwasa yaburiwe irengero abantu bibaza iyo yarengeye. Hari bamwe batangiye  kuvuga ko yahungiye muri Uganda, abandi bakavuga andi makuru.

Icyo gihe  uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwaga Sam Kutesa yavuze ko amakuru yahabwaga n’inzego z’umutekano yavugaga yageze muri Uganda ariko akaba yakomereje muri Kenya.

- Kwmamaza -

Nyuma byaje kumenyekana ko yambutse Uganda ajya muri Kenya.

Icyakora mbere y’uko ajya muri Kenya akaza kuhava agana muri Afurika y’Epfo, Faustin Kayumba Nyamwasa yari amaze igihe runaka agizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu kindi gihugu kandi ufite ipeti rya Lt Gen ubwabyo byari ibintu bihagije kugira ngo umuntu unyurwe n’uko abayeho.

Icyakora mbere y’uko ava mu Rwanda, hari hashize igihe gito hari ibyo abazwa n’inzego z’umutekano mu Rwanda birimo gukagatiza, gukoresha ikimenyane mu ngabo yari ashinzwe kuyobora mbere akiri Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Aho kugira ngo agire icyo atangaza kubyo yari akurikiranyweho, yashatse uko acika, aragenda.

Muri uyu mwaka Kayumba Nyamwasa aruzuza imyaka 62 y’amavuko.

Gukura ukagira imyaka nk’iye byagombye kuba ikintu gituma umuntu yumva yishimiye ko ashaje atanduranyije cyangwa ngo yandavure cyane.

Rugamba Cyprien niwe wavuze ati: “ Wikabya, Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.”

Iyi nama ya nyakwigendera Rugamba isa n’aho itigeze ijya mutima wa Nyamwasa kuko ibyo ari byo byose iyo ndirimbo yo yarayumvise.

Hari urugero rw’uko yigeze kugura ipeti…

Mu mwaka wa 1985 ubwo haburaga igihe gito ngo Yoweri Kaguta Museveni afate ubutegetsi, nibwo Kayumba Nyamwasa yagiye mu gisirikare cy’inyeshyamba za Museveni.

Bidatinze Museveni yafashe ubutegetsi ndetse na Nyamwasa yashakaga imyanya y’ubuyobozi muri Guverinoma ya NRM.

Umwe mu bakoranye ubwo yinjiraga mu nyeshyamba za NRM yabwiye Taarifa ko mu mwaka wa 1986 muri kiriya gihe byari byoroshye ko umuntu ajya mu buyobozi bwa NRM agasaba kobamuha ipeti runaka akishyura.

Birumvikana ko ubwo yajyaga mu gisirikare bwa mbere, ipeti Kayumba Nyamwasa yahawe ari irya ‘private.’

Nyuma yaje guhabwa kujya kuyobora ahitwa Gulu mu Majyaruguru ya Uganda.

Yahawe akazi ko kuba umuyobozi wungirije w’Intara ya Gulu, aho bita Assistant District Administrator.

Yagezeyo atangira gukora uko ashoboye ngo abone amafaranga yo kuzatanga ngo ahabwe ipeti rya Second Lieutenant.

Umwanya yari afite ayobora Gulu wawugereranya n’Umuyobozi w’Akarere wungirije mu Rwanda rw’ubu.

Muri Gulu rero yahashakiye amaronko n’amafaranga yakuraga mu misoro yakaga bari bafite ibyuma bisya amasaka, uburo n’ingano.

Mu Majyaruguru ya Uganda muri kiriya hari imirwano yaterwaga n’uko hari bamwe mu bahoze ari abasirikare muri Leta zari zaratsinzwe bagarukaga bashaka gukura Museveni ku butegetsi.

Mu rwego rwo kureba uko ibintu byifashe, hari abakozi muri Guverinoma no mu gisirikare bajyaga muri Gulu kenshi kureba uko ibintu byifashe.

Muri bo harimo uwari umugaba wungirije w’ingabo za Uganda witwaga Maj.Gen. Fred Rwigema ndetse na Gen. Salim Saleh.

Nibwo Kayumba Nyamwasa yaje kumenyana na Gen Rwigema.

Mu mwaka wa 2011 nibwo urukiko rwa gisirikare rw’u Rwanda rwahamije Kayumba Nyamwasa n’abandi bakora mu mutwe wa Rwanda National Congress ibyaha birimo b’ibikorwa by’iterabwoba.

Urukiko rwanzuye ko ahamijwe ibyaha ndetse yamburwa n’impeta za gisirikare.

We n’abandi bantu bane bareganwaga bahamijwe ibyaha badahari.

Mu Ukuboza, 2018 hari raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohowe ivuga ko Kanyumba Nyamwasa akunze kuva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo agana muri Afurika y’Epfo, akabikora mu rwego rwo gushaka abarwanyi bazahungabanya u Rwanda.

Muri iki gihe niwe uyobora Umutwe witwa P5( Platform Five).

Ni umutwe uyobora indi mitwe igamije kuzahungabanya u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version