Umutoza wa Polisi FC, abakinnnyi, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’abafana b’iyi kipe baraye bishimye kubera intsinzi y’igikombe cy’amahoro bari bamaze igihe bakumbuye kuko baherukaga gutwara iki gikombe mu mwaka wa 2015.
Icyo gihe Kapiteni wa Police FC yari Tuyisenge Jacques, ikaba yaratsinze Rayon Sports 1-0.
Intsinzi ya Polisi FC yaraye igezweho nyuma yo gutsinda Bugesera FC Mu mukino wari uryoshye.
Kuri Kigali Pélé Stadium niho uyu mukino wabereye.
Abafana ku mpande zombi bari bitabiriye, Bugesera FC yari yazanye benshi baje muri coasters zirenga 10.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya ubusa ku busa ariko bavuye mu karuhuko Police FC irasatira cyane iza no gutsinda Bugesera FC igitero cya mbere cyatsinzwe na Jibrin Akuki ku munota wa 57.
Police FC yaje gutsinda icya kabiri bikozwe na Nsabimana Eric Zidane, ku munota wa 66, ibitego biba bibaye bibiri.
Bugesera FC yaje kugomboramo kimwe, ku munota wa 81 gitsinzwe na Ssentongo Ruhinda Farouk.
Yakomereje kuri uwo muvuduko wo gushaka gutsinda icya kabiri ngo igombore ariko biranga.
Iyo urebye umusaruro wa Police FC muri uyu mwaka usanga ari mwiza kuko kugeza ubu imaze gutwara ibikombe bibiri ni ukuvuga icy’intwari yatwaye itsinze APR FC mu mwaka wa 2022/2023 n’igikombe cy’amahoro yaraye itsinzemo Bugesera FC.
Nyuma y’umukino, ubwo yabakiraga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yabashimiye umuhati bakoresheje muri iri rushanwa, bigatuma bagera ku gikorwa cyiza bakoze uyu munsi cyo gutwara iki gikombe
Yavuze ko intego bari bihaye mu mwaka w’imikino bayigezeho, abizeza ko ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza kubashyigikira kugira ngo hakomeze kubakwa ikipe ikomeye.
Kwegukana iki gikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri, kuko yagiherukaga mu mwaka wa 2015 itsinze Rayon Sports, bitumye Police FC na APR FC ari zo zizahagararira u Rwanda mu marushanwa.