Dr Hasan Gokal wakoraga mu bitaro biri Houston muri Texas yatawe muri yombi na Polisi nyuma y’iperereza yari imaze iminsi imukoraho ry’uko yibye inkingo icyenda za COVID-19 agakingira abo mu muryango we n’inshuti ze.
Polisi ivuga ko yibye ziriya nkingo tariki 29, Ukuboza, 2020, akaba yarazibye mu kigo kitwa Harris County Public Health aho yakoraga.
Itangazo ryo gufatwa kwe ryasohowe n’Umugenzacyaha wo muri ako agace witwa Kim Ogg.
‘Bazivamo’ ni izina ry’Umunyarwanda…
Kugira ngo bimenyekane ko Dr Gokal yibye ziriya nkingo byatewe n’uko yabiteyemo igiparu ubwo yaganiraga na mugenzi we bakoranaga.
Uyu amaze kurita mu gutwi yabimenyesheje ubuyobozi bw’ikigo akorera nabwo bubibwira Polisi ihita itangira iperereza bucece.
Nyuma yo kubona ibimenyetso bifatika, uriya muganga yirukanywe mu kazi nyuma atabwa muri yombi.
Habanje kwibwa udupfukamunwa none bigeze mu nkingo za COVID-19
Mu mpera za 2019 no mu ntangiriro za 2020 ubwo COVID-19 yadukaga henshi ku isi iturutse mu Bushinwa, hari amakuru yatangajwe ko hari udupfukamunwa twibiwe ku bibuga by’indege kugira ngo tujyanwe mu bihugu nk’u Butaliyani n’ahandi.
Muri ibyo bihe agapfukamunwa kari ‘imari ishyushye’ hirya no hino ku isi.
Muri iki gihe urukingo rw’iki cyorezo rwabonetse birasa n’aho ari indi mari ishyushye ndetse kurusha udupfukamunwa kandi birashoboka ko n’ahandi ku isi hazaboneka abantu bashaka kutwiba.
Abakora mu buvuzi no mu mutekano bagomba gukomeza kuba maso!
Ivomo:The Mirror