Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye abayobozi bakomeye barimo igikomangoma cya Denmark witwa Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein, Marc Funk akaba umuyobozi mukuru wa Recipharm ndetse n’Umuyobozi wa KENUP Foundation, Holm Keller.
Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu batangaje ko Perezida Kagame na Princess Ingeborg bagiranye ibiganiro byerekeranye n’amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.
Umuryango Louisenlund Foundation washinzwe mu 1949. Kuva icyo gihe wakoze byinshi birimo gahunda zifasha amashuri mu buryo bw’imyigishirize no gutegura abanyeshuri bakiri bato kugira ngo bazabe indashyikirwa mu gihe kiri imbere.
Mbere y’uko yakira aba bayobozi, Perezida Kagame yabanje gutangiza inama mpuzamahanga y’abagize Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko hirya no hino ku isi.
Ni inama y’iminsi itanu iri kubera muri Kigali Convention Center.
Ibintu bitatu Perezida Kagame yagarutseho mu ijambo rye harimo akamaro ko kwimakaza uburinganire, akamaro ko gukorera ku ntego ndetse n’impamvu ari ngombwa ko abakora amategeko barushaho gukaza amategeko ahana abapfobya Jenoside n’abakwiza ingengabitekerezo y’urwango.
Perezida Kagame Avuga Ko Abagore Ari Urutirigongo Rw’Imibereho Ya Muntu