Nyuma Yo Gutandukana Na Musk, Trump Yiyegereje Undi Muherwe

Bisa nk’aho Donald Trump aha abanyamafaranga agaciro kanini ku buryo abiyegereza muri Politiki akora. Ubu yatangiye gukorana na Larry Ellison umukire wa kabiri ku isi ufite Miliyari $ 233.

Ni umusaza ufite imyaka 80 y’amavuko akaba ari we nyiri ikigo kitwa Oracle, akaba ashaka kugura TikTok.

Asanzwe ari no mu bashoye mu ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano.

Trump yemera uyu mukambwe bajya kungana mu myaka( Trump afite imyaka 79), akamwita ‘CEO of everything’.

Perezida Trump avuga ko Ellison ari umuntu uzi gucuruza ikoranabuhanga kuko mu gihe gito yavuye ku mwanya wa Gatanu mu bakire barusha abandi amadolari ku isi, ubu akaba ari uwa kabiri nyuma ya Elon Musk, umurusha Miliyari $100 zirenga.

Le Monde yanditse ko uyu mukambwe atigeze acika intege mu bucuruzi bwe, ahubwo ubu ari we uyobora Ishami ryabwo rishinzwe ikoranabuhanga, kandi aherutse kwemerera ikigo kitwa OpenAI kuzagiha murandasi itubutse, yo kugifasha kubaka ubwenge buhangano.

Ikigo OpenAI nicyo cyakoze ubwenge buhangano bwa ChatGPT.

Larry Ellison yemeye ko ikigo cye Oracle kizaha OpenAI murandasi ipima gigawatts 4.5 zo gukoresha muri mudasobwa zayo, zikaba ari nyinshi kuko zingana n’izikoreshwa mu byuma bitatu bitunganya ingufu za nikileyeri.

Trump agiye gukorana na Ellison nyuma yo gutandukana na Elon Musk wahoze ushinzwe gushyira mu buryo imikorere y’inzego za Guverinoma ya Amerika ngo zidakomeza gutagaguza umutungo.

Aho batandukaniye, Musk yashinze Ishyaka yise America Party, rigamije guhangana n’andi ngo arebe ko nawe yazategeka Amerika.

Perezida Donald Trump niwe wayoboye Amerika ukize kurusha abandi kuko afite Miliyari $ zigera kuri eshatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto