Umuvugizi Wa RDF Agira Urubyiruko Inama Yo Kuzaba Ingirakamaro

Brig Gen Ronald Rwivanga hari inama aha urubyiruko.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brigadier General Ronald Rwivanga asaba urubyiruko kuzibukira imyitwarire igayitse irusiga icyasha, ahubwo rukimakaza Ndi Umunyarwanda, rukamenya guhanga udushya no kugira ubupfura.

Ubwo butumwa bukubiye mu kiganiro gito aherutse gutambutsa cyagarukaga ku mpamvu zateye ingabo zahoze ari iza RPA gufata umuheto zikaza kurasanira u Rwanda.

Muri cyo yagize ati:  “Uruhare rw’urubyiruko ni ugusigasira ibyagezweho, rukamenya kubungabunga ubuzima bwarwo, ntirwishire mu gukoresha ibiyobyabwenge”.

Rwivanga avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kugira indangagaciro z’Ubunyarwanda, rukarangwa n’imyitwarire myiza kandi rukamenya guhanga udushya kugira ngo bigirire akamaro Abanyarwanda muri rusange.

Gen Rwivanga yatangiye kuba Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2020.

Kuri we, ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, bityo imwe mu ndangagaciro ikomeye u Rwanda rufite kandi igomba kuranga urubyiruko ikaba ari ‘gahunda ya Ndi Umunyarwanda’.

Ibyo byose asanga bikwiye gisigasirwa n’urubyiruko rukaba ari rwo rutuma biramba.

Muri iki kiganiro yatangiye ku Nteko ishinga amategeko, hafi y’ahari ikimenyetso cyerekaana ubutwari Inkotanyi zakoresheje mu guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda, Brigadier General Ronald Rwivanga yavuze ko icyo kimenyetso gifite igisobanuro gikomeye, cy’amaraso yamenekeye mu kubohora u Rwanda.

Ronald Rwivanga yatangiye kuba Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza, 2020.

Inama aha urubyiruko zije zikurikira umunsi wo kuzirikana akamaro ingabo zahoze ari iza RPA zagize ubwo zabohoraga u Rwanda, umunsi wizihizwa buri tariki 04, Nyakanga, buri mwaka guhera mu mwaka wa 1994.

Kuri iyi tariki muri iyi Nyakanga, Perezida Kagame yahaye ikiganiro abari baje kuyizihiriza muri Kigali Convention Center, ababwira, bo n’abandi Banyarwanda muri rusange, ko ibyago byabaye ku Rwanda mu mwaka wa 1994 byabaye inshuro imwe rukumbi, ko bitazongera ukundi.

Yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuzahora ruharanira ko u Rwanda rwihagazeho, ko rutazongera gusuzugurwa ukundi n’uwo ari we wese.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto