Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Yo Gutoza Abikorera Barinda Umutekano Ntiduterera Iyo- CP Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Nyuma Yo Gutoza Abikorera Barinda Umutekano Ntiduterera Iyo- CP Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 February 2022 12:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda ari yo ishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’abikorera bicunga umutekano, ikareba niba ibyo batojwe babikora koko.

Abajijwe niba Polisi hari icyo ikora cyo gucyebura abakoresha muri ibyo bigo ngo bishyure abo bakoresheje mu gihe hari abatatse ko bambuwe, CP Kabera yabwiye Taarifa ko Polisi icyo ikora ari ukubacyebura, ariko uruhare runini ruba rushingiye ku biteganywa n’Itegeko ry’umurimo n’ibikubiye mu masezerano y’akazi.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, mu Rwanda hari ibigo by’abikorera 16 bitanga serivisi zo gucungira umutekano abantu cyangwa ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera.

Nk’uko bijya biba n’ahandi mu bakoresha, hari ubwo bambura cyangwa bagacyererwa kwishyura abakozi cyangwa se bakabirukana mu buryo budakurikije amategeko.

Bamwe mu bakorera ibigo byigenga bicungira abandi umutekano bagaragaye kenshi mu itangazamakuru batakamba ko abakoresha babo babambuye.

Hari ubwo babyita kubambura kandi ari ugutinda kubishyura, gusa nanone Abanyarwanda baca umugani ngo ‘utakwambuye aragucyerereza.’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abakora ibyo, baba barengereye kuko buri ruhande ruba rugomba gukurikiza ibikubiye mu masezerano rwagiranye n’urundi.

Ati: “ Twe nka Polisi icyo dushinzwe ni ukureba niba abo twatoje gucungira abandi umutekano babikora kinyamwuga. Iyo hari ahavuzwe ikibazo nk’icyo umbajije twe dutanga inama z’uburyo cyacyemuka ariko ntitwabijyamo cyane kuko biba bishingiye ku itegeko ry’umurimo cyangwa amasezerano hagati y’umukozi n’umukoresha.”

Batorezwa i Gishari…

Mu nshingano Polisi ifite, harimo n’urwo gutoza abazarindira abandi umutekano. Aba batorezwa mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni ishuri riyoborwa na Commissioner of Police( CP) Robert Niyinshuti.

Uyu muyobozi aherutse kwakira Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zambia uri mu Rwanda witwa DIGP  Doris Nayame Chibombe.

DIGP Doris Nayame Chibombe yakiriwe na CP Robert Niyonshuti uyobora Ishuri rya Polisi rya Gishari

Yari yagiye i Gishari kureba ahatangirwa amahugurwa y’abakozi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano,.

Yageze yo  yerekwa ibikoresho byifashishwa mu gutanga ariya  mahugurwa, amashuri bigiramo, amacumbi n’ibindi bikorwaremezo biri muri ririya shuri.

CP Niyonshuti yasobanuriye bariya bashyitsi ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda harimo kwita ku bigo byigenga bicunga umutekano harimo no guha amahugurwa abakozi babyo.

DIP Doris Nayame Chibombe yishimiye ibyo yabonye muri PTS-Gishari, avuga ko ari byiza ndetse Polisi ya Zambia igomba kubyigiraho nayo ikazabyifashisha.

Yagize ati: “ Twabonye inzu mwigishirizamo kurasa, amashuri agezweho aho umwarimu ashobora kwigisha abanyeshuri batari mu ishuri (Smart Classrooms), ibikoresho by’imfashanyigisho mwifashisha mwigisha n’ibindi bikorwaremezo biri hano. Ni byiza biragaragaza ko umuntu wigira hano yiga neza akajya mu kazi akagakora kinyamwuga, natwe urugendo rwcu nicyo rugamije hari ibyo tuzabigiraho tukajya kubyifashisha iwacu mu guhugura abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano.”

DIGP Doris Nayame Chibombe n’intumwa bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu, tariki ya 07 Gashyantare bakaba barasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru.

TAGGED:featuredIbigoKaberaPolisiRwamaganaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikoranabuhanga Muri Serivisi Z’Imari Rirakataje- Ikiganiro Na BNR
Next Article Perezida Wa Mozambique Yakiriwe Na Mugenzi We W’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?