Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyungwe Ikomeje Kuba Indiri Y’Ibinyabuzima Bishya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyungwe Ikomeje Kuba Indiri Y’Ibinyabuzima Bishya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2023 8:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanga mu binyabuzima ukomoka mu Budage witwa J.Maximilian Dehling yavuze ko yavumbuye ubwoko bw’ibikeri buri mu ishyamba rya Nyungwe ryonyine ku Isi.

Amaze imyaka umunani akora ubushakashatsi ku bikeri kandi akenshi aba ari mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2018.

Ikinyamakuru kitwa Diversity kivuga ko uyu muhanga mu mwaka wa 2023 muri Gicurasi, yabonye igikeri gito cyane, bizamura amatsiko ye ngo arebe niba gisanzwe kizwi mu bitabo by’abahanga cyangwa niba hari ibindi bikeri byo muri ubu bwoko.

Dehling yakomeje ubushakashatsi bwe aza kuvumbura ubundi bwoko buto buri mu bwoko bugari bwa kiriya gikeri.

Ubu bwoko bw’ibikeri nibwo buherutse kuvumburwa

Ni ubwoko bushya bw’ibikeri bitari bizwi ku isi, abahanga bakaba babyita Arthroleptis Nyungwensis.

Igikeri cyo muri ubwo bwoko  gifite hafi santimetero 1,5 z’uburebure, umubiri muto, amaguru maremare n’uruhu ruriho utudomo.

Amabara yabyo aratandukanye ariko ahanini biba bifite ibara ry’ikijuju ryivanzemo andi n’ibidomo bijya kuba umweru ku mpande naho ku nda yacyo hakabaho umuhondo ujya gusa n’icunga.

J.Maximilian Dehling yavuze ko ibikeri yabibonye mu buhehere bw’amababi y’ibiti yahungukiye hasi mu butumburuke bwa metero ziri hagati ya 1,798 na 2,194.

Yumvise ibyo bikeri byo muri Nyungwe bifite amajwi atatu atandukanye arimo ajya gusa n’ifirimbi ivugira hejuru rikoreshwa mu gihe cyo kwirwanaho cyangwa iryoroheje rikoreshwa mu gihe gihamagara kigenzi cyacyo mu gihe cyo kwimyana.

Icyakora nta  gikeri cy’ikigore yabonye mu byo aherutse kuvumbura.

TAGGED:featuredIbikeriNyungweUmushakashatsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Yegereje u Rwanda Indege Zikomeye Z’Intambara
Next Article Amajyaruguru: Hadutse Irindi Tsinda Ribangamira Ubumwe Bw’Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?