OMS Yemeza Ko COVID-19 Itangira Gucika Ku Isi Mu Mwaka Wa 2022

“To win, we need to attack the virus with aggressive and targeted tactics," World Health Organization head Tedros Adhanom Ghebreyesus says of the COVID-19 respiratory disease, which is now in nearly every country in the world.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yaraye abwiye abatuye Isi ko umwaka wa 2022 uzata intangiriro zo gucika ku isi kw’icyorezo COVID-19.

Hari mu ijambo yaraye agejeje ku batuye isi rikubiyemo ubutumwa yabageneye muri iki gihe isi icyugarijwe n’Icyorezo COVID-19 cyane cyane ubwandu bwa Omicron bwandura vuba kurusha ubundi bwose bwabanje.

Icyakora Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko kugira ngo kizacike mu mezi atarenze atandatu y’umwaka wa 2022, ni ngombwa ko abatuye isi bakingirwa ku bwinshi, aho inkingo zitaragera zikahagezwa vuba.

Kuri we, kudakingira abantu benshi cyangwa bose batuye isi bizatuma gucika kwa COVID-19 gutinda, abantu bakomeze banduzanye.

- Advertisement -

Ati: “ Birababaje kuba muri Afurika abaforomo batatu mu baforomo bane atarakingirwa iki cyorezo mu gihe mu Burayi no muri Amerika abaturage bari guhabwa urukingo rwa gatatu rushimangira. Ibi nibyo biri kuba intandaro yo kuvuka k’ubwandu bushya nk’uko turi kubibona muri iki gihe.”

Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko muri uyu mwaka wa 2022 azakorana cyane na za Guverinoma kugira ngo inkingo zigere kuri benshi bishoboka kandi ngo yizeye ko bizashoboka binyuze mu bufatanye nka COVAX  na AVAT, intego ikaba ari uko bizagera mu mwaka wa 2022 rwagati, 70% by’abatuye isi barakingiwe.

Ku rundi ruhande ariko, asaba abatuye isi gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kuko zizwi.

Muri zo harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa hagakoreshwa umuti wabigenewe bita hand sanitizer, gufungura inzugi n’amadirishya ahantu hahuriye abantu benshi kugira ngo bahumeke umwuka mwiza ubahagije n’ibindi.

Hagati aho hari amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aho ubwandu bwa Omicron bwatangiye kugaragara ku bwinshi, avuga ko buri kugabanuka cyane.

Ibi byatumye Leta yemerera abafite utubari n’utubyiniro gufungura abantu bakishimira Ubunani basabana.

Umuherwe Bill Gates nawe aherutse kuvuga ko Omicron itazamara igihe ku isi kandi ko ari bwo bwandu bwa nyuma bwa COVID-19.

Ku rundi ruhande, nawe yasabye abatuye Isi gukomeza kwirinda kucyandura kubera ko ubwihindurize bwacu muri iki ighe bwiswe Omicron bufite ubwandu buhambaye k’uburyo buzakwira ku isi hose.

Ibi uyu mukire uri mu bakomeye kurusha abandi ku isi yabitangarije kuri Twitter .

Yavuze ko nyuma yo kubona ubukana bw’ubwandu bwa Omicron yahisemo gusubika gahunda ze z’ikiruhuko muri izi mpera z’umwaka wa 2021.

Yanditse ati: “ Mu gihe twese twiteguraga kongera gusubira mu buzima busanzwe, twagize dutya tubona hadutse ubwandu bushya. Iki gihe turimo nicyo gishobora kuba gikomeye kurusha ibindi byose by’icyorezo COVID-19.”

Gates yavuze ko Omicron ifite ubukana bwo kwandura kurusha vuba kurusha ibindi byorezo byose byabayeho mu mateka.

Icyakora, avuga ko idafite imbaraga zo kurembya no guhitana uwo yafashe nk’uko byagenze ku bwandu bwa Delta nabwo bwabaye mu mpera z’umwaka wa 2020 ubwo abantu bibwiraga ko COVID-19 irangiye.

Bill Gates yavuze ko yizeye neza ko icyorezo COVID-19  kizarangira mu isi mu mwaka wa 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version