Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 May 2025 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi mpeta niyo yerekana ko runaka ari Papa watowe.
SHARE

Kuri iki Cyumweru Tariki 18, Gicurasi, 2025 nibwo Papa Lewo XIV ari butangire inshingano ze ku mugaragaro nyuma ya Misa imuragiza Imana iri busomerwe ku mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma.

Abantu babarirwa mu bihumbi mirongo barimo abayoboke ba Kiliziya Gatulika mu ngeri zose, abayobozi ba Politiki hirya no hino ku isi, abami n’ibikomangoma…bose baraba bahari cyangwa bahagarariwe.

Misa yo kwimika Papa iratangira saa mbiri ku isaha mpuzamahanga, haraba ari saa yine ku isaha y’i Kigali  kuko isaha ya Kigali iba iri imbere ho amasaha abiri ugereranyije n’isaha mpuzamahanga bita Greenwich Mean Time, GMT.

Kimwe mu bintu bikomeye byerekana ko runaka yimikiwe kuba Papa ni ukwambikwa impeta bita ‘impeta y’umurobyi’, Fisherman Ring, akayambara ku rutoki mu Kinyarwanda bita Mukuru wa Meme cyangwa urwa kabiri uva ku Gahera ujya ku Gikumwe.

Papa Lewo XIV araba abaye Umunyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatulika mu mateka yayo.

Ku myaka 69 y’amavuko, agiye gusimbura Francis uherutse gupfa azize uburwayi.

Lewo XIV asanzwe kandi afite ubwenegihugu bwo muri Peru, igihugu yakoreyemo umurimo w’ubumisiyonari igihe kirekire.

Robert Prevost nk’uko ari yo mazina ye bwite yatorewe kuyobora Kiliziya Gatulika y’i Roma mu matora yabaye Tariki 08, Gicurasi, 2025.

Hari mu matora yari amaze hafi amasaha 24, aba Cardinals bashaka uwasimbura Papa Francis wari umaze imyaka 12 muri uwo murimo utari umworoheye kubera uburwayi n’ibibazo  bya Kiliziya yagombaga guhangana nabyo.

Mu gikorwa cyo kumwimika, Amerika iraba ihagarariwe na Visi Perezida wayo JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’Umujyanama mu by’umutekano witwa Marco Rubio.

Undi muyobozi bitaganyijwe ko ari bube ahari ni Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy.

Haraba hari na Perezida wa Israel, uwa Peru n’uwa Nigeria.

Canada, Australia n’Ubudage birahagararirwa na ba Minisitiri b’Intebe.

Ntituramenya uri buhagararire u Rwanda muri icyo gikorwa, icyakora James Ngango niwe usanzwe ari Ambasaderi rwarwo i Vatican, imirimo yatangiye mu Ukuboza, 2024.

Niwe kandi uhagarariye u Rwanda muri Autriche, Liechtenstein, Slovenia no mu Busuwisi aho acunga inyungu zarwo mu miryango mpuzamahanga ikorera i Geneva no muri Vienna.

TAGGED:AbayobozifeaturedImpetaKwimikwaLewoPapaVatican
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho
Next Article BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?