Papa Francis w’imyaka 84 y’amavuko kuri iki Cyumweru yabazwe urura runini. Byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Vatican witwa Matteo Bruni.
Umushumba wa Kiliziya Gatulika yabagiwe mu bitaro bikomeye biri i Vatican byitwa Gemelli Polyclinic.
Bwana Matteo avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 05, Nyakanga, 2021 Papa Francis yagaruye ubuyanja, ko atamerewe nabi.
Iyi nkuru yanditswe hashize amasaha 12 abazwe.
Ibiro bye bitangaza ko yabazwe igice cy’urura runini kitwa sigmoid, iki kikaba ari igice cyarwo cyegera aho umwanda usohokera.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05, Nyakanga, 2021 Ibiro bya Papa byatangaje ko amerewe neza, ko ari kugarura intege.
Bruni ati: “ Nyirubutungane Papa amerewe neza, arahumeka neza.”
Abaganga bamaze amasaha atatu babaga Papa Francis.
Umwe mu ba Karidinali bakuru baba i Roma witwa Enrico Feroci yabwiye Ibiro ntaramakuru byo mu Butaliyani ANSA ko abantu bose bagombye gusengera Papa kandi bagasaba Imana kumuba hafi.
Biteganyijwe ko Papa azamara iminsi irindwi mu bitaro.
Arwariye mu muturirwa wa 10 wagenewe kurwarizwamo ba Papa.
Umushumba wa Kiliziya Gaturika waherukaga kuharwarira mu bihe bitandukanye yari Papa Yohani Pawulo II.