Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yagaragaye bwa mbere ari mu igare ry’abafite ubumuga. Yasunikwaga ku igare ry’abafite ubumuga asuhuza Abakirisitu bari baje kumureba.
Ku mwaka 85 nibwo bwa mbere Papa Francis yagaragaye ari mu igare.
Yari aherutse kubagwa mu ivi.
Abo mu Biro bye babanje kumubuza kujya mu nama zitandukanye kubera ko yabazwe mu ivi.
Ndetse no kuri Pasika ntiyasomye Misa ahubwo yayigiyemo nk’abandi ‘Bakiristu bose.’
Iyo atari busome Misa, Papa yohereza umu Karidinali ngo amukorere imirimo harimo n’uwo gusoma Misa muri Bazilika ya Mutagarifu Petero iri Vatican.
Hari n’ikiganiro aherutse guha ikinyamakuru kitwa Corriere della Sera avuga ko mu minsi iri imbere azabagwa.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uko kubagwa kwarabaye cyangwa hari indi taliki bizabera.