Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yakiriye Perezida w’u Burundi Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye wagiye i Vatican kuri uyu wa Gatanu taliki 25, Werurwe, 2022 mu ruzinduko rw’akazi.
Nyuma yo kubonana na Papa Francis, Perezida Ndayishimiye yatumiye Nyirubutungane Papa Francis ngo azasure u Burundi.
Nirwo rugendo rwa mbere akoreye i Vatican kuva yajya ku butegetsi mu myaka micye ishize.
Au cours de leur entretien, ils ont exprimé leur volonté commune de renforcer les liens d'amitié et de coopération entre le #Burundi et le #Vatican. Le Président #Ndayishimiye a saisi cette occasion pour inviter le Saint Père à visiter le Burundi au cours de l’année prochaine. pic.twitter.com/U45wAiwUzf
— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) March 26, 2022
Kuri uyu wa Gatanu nibwo yagiye i Vatican aherekejwe n’Umufasha we Angeline Ndayubaha Ndayishimiye.
Yari kumwe n’abandi banyacyubahiro.
Mu minsi micye ishize, Perezida Ndayishimiye yakiriya mu Biro bye Cardinal w’u Rwanda Nyiricyubahiro Antoine Kambanda.