Guverinoma ya Angola yatangaje ko tariki 18, Werurwe, 2025 ari bwo, ku mugaragaro, hazatangira ibiganiro hagati y’intumwa za Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iza M23.
Bizabera mu Murwa mukuru wa Angola, Luanda.
Abateguye ibi biganiro bavuga ko bizaba mu rwego rwo guhagarika intambara imaze iminsi ica ibintu mu Burasirazuba bwa DRC.
Iyo ntambara ubu igiye kumara imyaka itatu, ikaba imaze kugwamo abantu benshi, abantu baba impehe kubera kubura aho barambika umusaya.
Kuri uyu wa Mbere nibwo inyandiko ikubiyemo itariki iriya nama izabera yatangarijwe Radio Okapi isanzwe ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Hari nyuma gato y’uko Perezida Félix Tshisekedi ahuye na mugenzi we uyobora Angola, Joao Lorenco.
Muri iryo tangazo haranditse hati: “Nyuma y’uruzinduko ruto rwakozwe na Nyakubahwa Tshisekedi arukorera i Luanda muri Angola nk’igihugu cy’Umuhuza mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hagiye kubaho guhura na M23 mu minsi mike iri imbere bikazabera i Luanda”.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Tina Salama yemeza ko koko uwo muhuro uzateganyijwe.

Avuga ko igihugu cye cyabyemeye no mu rwego rwo gukurikiza ibikubiye mu mwanzuro wafatiwe mu biganiro by’Umuhuza wabanje byaberaga i Nairobi muri Kenya mu myaka yatambutse.
Hagati aho abasomyi bacu bamenye ko kuri uyu wa Kane tariki 13, Werurwe, 2025 haterana Inama y’Abakuru b’ibihugu bya SADC ngo bigire hamwe ibiri kubera muri DRC, igihugu kinyamuryango.
Mu kubisuzuma, baranareba icyakorwa ngo abasirikare ba SAMIDRC bamaze igihe i Goma barananiwe gutaha, batahe.
Abo basikare bamaze igihe bari ahantu bacungiwe umutekano n’abarwanyi ba M23 bafashe Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama, 2025.
Abayobozi b’ibihugu bya SADC bari buterane mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Muri iki gihe Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa niwe uyoboye SADC.