Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis kuri iki Cyumweru yasomeye Misa mu majyaruguru ya Iraq, mu gice cyahozemo urusengero rukomeye ariko rwaje gusenywa n’ibisasu by’abarwanyi ba Islamic State.
Ni misa yabaye ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq, igihugu gituwe ahanini n’abayoboke b’idini ya Islam.
Ibice Papa Francis yasuye, mu myaka ine ishize byabereyemo intambara zikomeye z’umutwe wa Islamic State mbere yo gutsindwa. Mu ntambara uwo mutwe waharwanye wasenye inyubako nyinshi zirimo na kiliziya, utoteza n’abakirisitu bahasengeraga.
Papa Francis wagendaga na kajugujugu, yageze mu mujyi wa Erbil anabasha kwitegereza uburyo agace ka Mossoul kasenywe bikomeye, aho hakaba ariho hahoze icyicaro gikuru cya Islamic State.
Abatuye muri ibyo bice bakiranye Papa ibyishimo bikomeye, abaremamo icyizere ashingiye ku bihe baciyemo.
Yagize ati “Ubuvandimwe bukomeye kuruta gucanamo ibice, ibyiringiro bikomeye kuruta urupfu, kandi amahoro akomeye kuruta intambara”.
Papa Francis yanagiye mu gace ka Qaraqosh agenda mu modoka itamenwa n’amasasu. Yahagaze inshuro nyinshi aha abana umugisha.
Yabwiye abaturage ko uyu munsi yari awutegereje cyane. Mbere y’uru rugendo byavuzwe kenshi ko ashobora kurusubika kubera ibibazo by’umutekano.
Yagize ati “Uku guhura kwacu kurerekana ko iterabwoba n’urupfu atari byo bifite ijambo rya nyuma. Igihe kirageze ngo twongere kubaka, bitari inyubako gusa ahubwo n’ibindi bihuza imiryango muri rusange.”
Mu Misa uyu muyobozi wa kiliziya yasomye yari akikijwe n’amatongo y’inyubako zahoze aho hantu, ubu zikaba zarabaye amateka.