Papua New Guinea: Inkangu Yahitanye Abantu 100

Abaturage bo mu muri umwe mu midugudu yo mu Birwa bya Papua New Guinea bazindukiye mu marira nyuma y’uko inkangu ihitanye abantu 100.

Ni abo mu Mudugudu witwa Kaokalam mu Ntara ya Enga mu Bilometero 600 uvuye ku Nyanja ya Pacifique aho ikirwa cya Papua New Guinea giherereye.

Ibiro ntaramakuru bya Australia bitangaza ko bivuga ko abahitanywe n’iyi nkangu bashobora kuza kurenga 100 kuko hari abo batarabona mu bagwiriwe nayo.

Muri bo harimo abarengewe n’ibiti, ibyondo n’inkuta, bikaba bivugwa ko hari abandi byahitanye batari baboneka.

- Advertisement -

Umwe mu bahatuye avuga ko iriya nkangu yabaye mu ijoro ryakeye ubwo abaturage bari basinziriye.

Ikindi ni uko kugera kuri abo bantu bakeneye ubutabazi bitoroshye kuko umuhanda w’ibanze muri ako gace nawo waridutse.

Abanyamakuru b’Ibiro ntaramakuru bya Australia bavuga ko ntacyo ubutegetsi buratangaza kuri ibyo byago.

Indege zonyine nizo zishobora kwitabazwa ngo abantu bagere kubahuye n’ibyo byago babatabare.

Papua New Guinea ni igihugu gituwe n’abaturage bavuga indimi 800.

Igice kinini cyacyo ni icyaro kandi amajyambere aracyari make.

Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2023 cyari gituwe n’abaturage miliyoni 10 kandi abagera kuri miliyoni 1.66 nibo bonyine bakoresha murandasi.

85% by’abaturage bose batuye mu cyaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version